Perezida Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Nkuko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu bombi byibanze ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika.

Ibi biganiro bibaye mu gihe u Bufaransa bukomeje kotswa igitutu kuva ubwo Perezida Macron w’imyaka 39 agiriye ku butegetsi aho ari gusabwa gukora ibitandukanye n’iby’abamubanjirije akemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanatera intambwe yo kubisabira imbabazi.

Mu minsi ishize nyuma gato y’itorwa rya Macron, Perezida Kagame yigeze kuvuga ko hari ikintu gitegerejwe kuri uyu mugabo aho yabisobanuye agira ati “imyitwarire y’u Bufaransa ku Rwanda ntizahinduka mu gihe butarahindura uburyo bwitwara kuri Afurika mu rusange. Ibyo byombi bifitanye isano. Hari ikintu gishya dutegereje kuri Perezida Macron, kwihutira gushyiraho imikorere mishya no gushyira iherezo ku myaka ishize y’urujijo.”

Yakomeje agira ati “Imyaka 23 ya politiki mbi ku Rwanda n’imyaka 60 ya politiki idahinduka ya Afurika kandi Abanyafurika ntacyo bayungukiyemo, ni ibintu dukeneye kuganiraho.”

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Gicurasi, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku magambo ya Emmanuel Macron wavuze ko ubukoloni bw’u Bufaransa ari ‘icyaha cyibasiye inyokomuntu’ mbere y’uko avuga ko ari ‘icyaha cyakorewe umuntu’.

Aya magambo yashyigikiwe na Perezida Kagame aho yavuze ati”Ndahamya ko atekereza neza. Ntabwo mbishidikanyaho.”

Muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Macron yashyize Gen François Lecointre ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo, umwe mu ngabo zari muri Zone Turquoise mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Impuguke muri politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, Jacques Morel, mu kiganiro n’Ikinyamakuru l’Humanité, yagarutse ku ruhare rwa Lecointre muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari mu Rwanda muri ‘Opération Turquoise’.

Morel yavuze ko Lecointre yari captaine mu ngabo zirwanira mu mazi, akaba mu gihe cya Jenoside yari ashinzwe segiteri ya Gisovu, imwe mu zari zigize icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Yagize ati” Nk’uwari uhagarariye ingabo, yakoranaga bya hafi n’Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi (rwa Gisovu), Alfred Musema, umwe mu bateguye Jenoside mu Bisesero.”

Yakomeje avuga ko hari ibimenyetso bifatika birimo n’ibaruwa Lecointre yandikiye Musema yagaragajwe ubwo yaburanishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwamukatiye gufungwa burundu.

Muri iyi baruwa yanditswe kuwa 18 Nyakanga 1994, Lecointre ngo yamenyeshaga Musema ko agiye kwimukira mu yindi segiteri, ibintu bigaragaza ko bari bafitanye umubano wihariye, mu gihe yakabaye yaramukozeho iperereza kugira ngo atabwe muri yombi kubera uruhare rwe mu kwica Abatutsi.

Morel yavuze ko kuri Afurika ishyirwaho rya Lecointre risobanuye ko ibikorwa by’ingabo z’u Bufaransa kuri uyu mugabane bizajya biba bigamije kongera kwigaruria ibihugu mu bundi buryo.

Usibye guhura na Macron, Perezida Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanahuye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’uw’u Bubiligi, Charles Michel. Aba bombi bakaba bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yahuye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa
Perezida Kagame na Macron bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari kubera Inama y’Umuryango w’Abibumbye
Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byibanze ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-emmanuel-macron-w-u-bufaransa-amafoto#.WcC7Ub_zGvM.whatsapp
Posté le 19/à9/2017 par rwandaises.com