Umusirikare w’u Rwanda, Lt. Gerald Tindifa, ku wa 18 Gashyantare uyu mwaka yatorokeye muri Uganda nyuma biza gutahurwa ko icyo gikorwa cyagizwemo uruhare n’Umutwe udasanzwe mu Ngabo za Uganda.

Uyu musirikare yavuye mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe, ageze muri Uganda yakirwa n’inzego z’umutekano, bwa mbere na Maj. Fred Mushambo ukora mu ishami rishinzwe Ubutasi mu Gisirikare mu gace ka Mbarara.

Maj. Mushambo ni umugabo wabaye igikoresho cya Uganda igihe kinini mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitewe n’inshingano afite mu Rwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare, CMI, ndetse n’uburyo yafashaga RNC mu bikorwa byayo mu Burengerazuba bwa Uganda.

Yabaye inyuma y’ibikorwa by’ishimuta rikorerwa abanyarwanda, ifungwa rinyuranyije n’amategeko ndetse n’iyicarubozo bakorerwa iyo bafungiwe muri Gereza ya Makenke iri i Mbarara.

Nyuma y’aho Tindifa atorotse, Mushambo yamwakirije yombi hanyuma amujyana i Kampala, ashyirwa mu nzu y’ibanga, gahunda yose yari yateguwe n’Umutwe udasanzwe mu Ngabo za Uganda. Nyuma byaje gutahurwa kandi ko uyu mutwe ariwo wanagize uruhare mu kureshya umugore wa Tindifa kugira ngo ajye muri Uganda.

Abakurikiranira hafi iby’umubano w’u Rwanda na Uganda bagarutse ku buryo iki gikorwa cyakozwe n’umutwe udasanzwe mu ngabo za Uganda, cyagaragaje umugambi w’iki gihugu mu gushaka ibikorwa byose byahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Byaje bishimangira kandi uburyo Uganda ititaye ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi imbere y’abakuru b’ibihugu bya Angola na RDC agamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Amasezerano ya Luanda yari agamije gukuraho ikintu icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya umutekano w’igihugu kimwe, bigizwemo uruhare na kimwe muri ibi bibiri, u Rwanda na Uganda.

Uganda yabaye igicumbi cyo kwakira no kugira uruhare mu bikorwa n’ibiganiro by’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo nka RNC, RUD-Urunana, FDLR n’indi, mu gihe yari ifite inshingano zo gukora ibishoboka byose iyi mitwe igahagarika ibikorwa byayo.

Aho kubikora gutyo, Uganda yagerageje gutwika inzu ariko igahisha umwotsi mu gihe wigaragaza, igahakana ko itigeze na rimwe igira uruhare mu gufasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse ikanamagana ibimenyetso u Rwanda rwagiye rutanga inshuro nyinshi.

Urugero mu nama yahuje komite zashyizweho n’ibihugu byombi ngo zishakire umuti ikibazo kiri hagati y’ibihugu yabaye mu Ukuboza umwaka ushize, hagaragarijwemo uko igitero cya RUD-Urunana mu Kinigi cyagizwemo uruhare na Uganda.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe n’Uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragarije Uganda ko telefoni zari zifitwe n’abo bagabye igitero, zakuwe aho cyabereye mu Rwanda, zakuwemo amakuru agaragaza ko bari bamaze igihe bavugana na Philemon Mateke, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere.

Ibimenyetso byagaragaje ko Mateke yari umuhuza muri icyo gitero cyaguyemo abanyarwanda 14.

Icyo gihe Nduhungirehe yagize ati “Hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye hariya mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke.”

Abakurikiranira hafi ibibazo by’ibihugu byombi basanga itoroka rya Lt. Tindifa ryarapanzwe neza na Uganda ikomeje umugambi wayo wo hambere wo gukomeza ibikorwa bibangamira umutekano w’u Rwanda.

Igikorwa cyo kureshya Tindifa ngo atoroke bivugwa ko cyateguwe n’Umutwe wihariye mu Gisirikare cya Uganda ariko bitazwi na CMI ndetse n’Umuyobozi wayo Gen. Maj. Abel Kandiho.

Umwe mu batanze amakuru avuga ko nyuma y’abo bibaye Kandiho atabizi, yarakaye cyane, ndetse ubu “afitanye ibibazo bikomeye n’Umutwe wihariye mu Gisirikare”.

Ibi bikorwa byakunze gushwanisha inzego z’igisirikare cya Uganda aho buri rumwe ruba rushaka kugaragara neza imbere ya Museveni nk’urwakoze igikorwa gishegesha u Rwanda. Byigeze kubaho hagati ya CMI ndetse n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO.

Ibikorwa by’Umutwe wihariye mu Gisirikare cya Uganda muri iki gihe bivugwa mu migambi irimo gushaka abantu bajya mu mitwe igamije guhungabanya u Rwanda, bishimangira uburyo Uganda ikomeje gutakarizwa icyizere mu rugendo rwo gushaka kuzahura umubano mwiza hagati yayo n’u Rwanda. Inzego z’umutekano mu Gisirikare cya Uganda zikomeje ibikorwa byazo byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umurongo wafashwe n’ubutegetsi bwa Museveni mu myaka myinshi ishize

Yanditswe na Kuya 5 Kanama 2020

https://igihe.com