image

Ambasaderi Immaculée Uwanyiligira uhagarariye u Rwanda mu Buholandi

Amakuru dukesha Radio Netherlands Worldwide avuga ko ishyaka VVD rifite abadepite benshi mu nteko, rikaba riri no mu mashyaka afite imyanya ikomeye muri guverinoma ryatangaje ko ryifuza ko amafaranga ahabwa u Rwanda yagabanywa, mu gihe andi mashyaka yo yifuza ko inkunga u Rwanda ruhabwa binyuze mu ngengo y’imari (direct budget support) yakomeza guhagarikwa nk’uko bimeze kuva mu mwaka wa 2008, ubwo u Rwanda rwashinjwaga kugira uruhare mu mvururu zo muri Congo.

Bamwe mu badepite bakaba bavuga ko ibyo byakagombye kubaho kubera uruhererekane rw’amakuru menshi atavuga neza u Rwanda, aho bamwe batanga urugero rwa raporo ya Loni ku byaha by’intambara muri Congo ndetse n’ifungwa n’urubanza bya Ingabire Victoire.

Mu gihe muri iyi minsi mu nteko y’u Buholandi barimo kungurana ibitekerezo ku ngengo y’imari, benshi mu badepite basanga inkunga y’iterambere u Rwanda rubona ikwiye kugabanywa, bikaba byasa nko kwerekana ko badashyigikiye ibiri kuba. Klaas Dijkhoof ushinzwe inkunga mu iterambere mu ishyaka rya VVD, akaba ari n’umudepite waryo yatangaje ko igihugu cye ari kimwe mu bifasha cyane u Rwanda mu guteza imbere inzego z’ubutabera, ngo ariko biragaragara ko urubanza rwa Ingabire Victoire ari urwa politiki. Joël Voordewind wo mu ishyaka Christian Union we yavuze ko u Buholandi bufasha iyubakwa ry’amagereza mu Rwanda, ngo ariko ubu ayo magereza akoreshwa mu gufungira abantu politiki. Ati “sinshaka ko dufatwa nk’abashyigikiye iyo nzira.”

Sjoera Dikkers wo mu ishyaka ry’abakozi we ariko avuga ko atari byiza kugabanya iyo nkunga ku gihugu gitera imbere nk’u Rwanda. Ati “ icyo cyaba ari icyemezo gikarishye, kuko perezida Kagame yateje imbere u Rwanda, aruvana ibuzimu nyuma ya Jenoside.”

N’ubwo u Buholandi butagifasha u Rwanda binyuze mu ngengo y’imari ariko, buracyari mu bihugu bifasha u Rwanda cyane, aho ruteganya kuzagenera u Rwanda inkunga zigera muri miliyoni 44 z’ama euros muri 2011.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Senateri Aloysia Inyumba uri mu ruzinduko mu Buholandi yavuze ko ibyo byose bivugwa atari byo, kandi bidashyize mu gaciro (unfair). Ambasaderi Immaculée Uwanyiligira uhagarariye u Rwanda mu Buholandi we yatangaje ko u Buholandi bwabaye kimwe mu bihugu bya mbere byafashije cyane u Rwanda nyuma ya Jenoside ya 1994. Ati “u Buholandi buramutse bushatse kugabanya inkunga rugenera u Rwanda kubera politiki yo kwizirika umukanda twabyumva. Ariko twizeye ko bitazaba kubera Victoire Ingabire, kuko nta kibazo kiri aho (it’s a non-issue).”

image
Ambasaderi Immaculée Uwanyiligira uhagarariye u Rwanda mu Buholandi

Kuri uyu wa kabiri bikaba byari biteganyijwe ko abadepite bari muri komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga bagombaga guhura na senateri Inyumba na ambasaderi Uwanyirigira. Icyemezo kuri ico kibazo cyo gufasha u Rwanda kikazafatwa mu kwezi gutaha ubwo hazaba hagenwa inengo y’imari ya minisiteri y’icyo gihugu ishinzwe ububanyi n’amahanga.

Kayonga J
http://www.igihe.com/news-7-11-8451.html

Posté par rwandanews