Minisitiri w’Intebe agomba kwitaba Sena agasobanura uko inkunga ya
genewe abasenyewe n’ibiza yakoreshejwe
Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza (Ifoto/Ububiko)

Nzabonimpa Amini

KIMIHURURA – Nk’uko bikubiye mu myanzuro y’Inteko rusange ya Sena yateranye ku itariki ya 23 Werurwe 2011, nyuma yo kugezwaho raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku igenzura ryakozwe ku mikoreshereze y’inkunga yari igenewe gusubiza mu buzima busanzwe abaturage basenyewe n’ibiza, muri tumwe mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba, hafashwe umwanzuro wuko Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza azitaba Inteko agasobanura ibijyanye n’imikoreshereze y’iyo nkunga.

Nk’uko bikubiye mu itangazo ry’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Inteko Rusange ya Sena, yasuzumye raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku igenzura ryakozwe ku mikoreshereze y’inkunga yari igenewe gusubiza mu buzima busanzwe abaturage basenyewe n’ibiza, kubaka no gusana ibyangijwe n’ibiza byabaye hagati y’umwaka wa 2007-2008 mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu na Rubavu tw’Intara y’Iburengerazuba.

Inteko Rusange ya Sena ikaba yasanze  ibikubiye muri iyo raporo  bishimangira ibyari byagaragajwe na Komisiyo y’igenzura yashyizweho na Sena yari ishinzwe gusesengura ibijyanye n’imikoreshereze y’inkunga yo gusana ibyangijwe n’imvura, umuyaga n’umutingito byabaye mu mwaka wa 2007 na 2008 mu Turere twavuzwe haruguru.

Komisiyo y’igenzura yashyizweho na Sena yari yagaragaje kandi ko habaye imikoreshereze mibi y’inkunga yagenewe gufasha abasenyewe n’ibiza muri utwo Turere. Ibyo akaba ari byo byashingiweho n’Inteko Rusange ya Sena  mu gufata umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza kuza  kugeza kuri Sena ibisubizo ku bibazo byagaragajwe n’iyo Komisiyo idasanzwe nuko byagiye bikemuka naho Guverinoma igeze ishyira mu bikorwa imyanzuro  yagaragajwe.

Iri genzura ryakozwe n’Ubugenzuzi b’Ubukuru bw’Imari  ya Leta  bwari bubisabwe na Sena nyuma yo gusuzuma raporo  yo ku itariki ya 22 na 28 Mata 2010 yatanzwe na  Komisiyo y’igenzura ya Sena  yavuzwe haruguru, yagaragaje imikoreshereze mibi y’iyo nkunga y’abasenyewe n’ibiza mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu na Nyabihu.

Posté par rwandaises.com