Perezida Paul Kagame yemeje Itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo.

Nk’uko bigaragara mu Igazeti ya Leta, nomero 35 ryo kuwa 31/08/2015, Perezida Kagame yemeje Itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Iyi Komisiyo yashyiriweho igihe cy’amezi ane gishobora kongerwa n’Iteka rya Perezida, ikaba igomba kuba ishamikiye ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Mu nshingano ifite harimo gusesengura ibitekerezo by’Abanyarwanda ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga hagamijwe kunoza ingingo zavugururwa; gukora ubushakashatsi bwimbitse ku Itegeko Nshinga hagamijwe kureba ingingo zavugururwa n’uko zavugururwa.

Harimo kandi gutegura no gushyikiriza Umutwe w’Abadepite imbanzirizamushinga y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; gukora raporo y’imirimo yose yakozwe na Komisiyo no kuyishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi hamwe no gukora izindi nshingano zijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga yahabwa n’urwego ishamikiyeho.

Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru tariki ya 15 Mutarama 2015

Ifite ububasha bwo gusaba cyangwa gutumira mu nama zayo urwego urwo ari rwo rwose rwaba urwa Leta cyangwa urwigenga, umukozi wa Leta cyangwa uwigenga igasaba amakuru yafasha kugera ku nshingano zayo.

Abakomiseri bagize iyi Komisiyo bashyirwaho n’Iteka rya Perezida. Guverinoma ishyikiriza Sena abakandida ku mwanya w’Ubukomiseri kugira ngo ibemeze.

Tariki ya 19 Kanama 2015 nibwo Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Yanditswe kuya 1-09-2015  na Philbert Girinema

Posté par rwandaises.com