Yashyizwe ku rubuga na EDITOR
Sgt/Major Nzirasanabo Gilbert na Caporal Ngabonziza Ramazan bakatiwe gufungwa burundu kuri uyu wa kabiri tariki 06/03/2012 nyuma yo guhamwa n’ubujura bakoze mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare tariki 28/02/2012.
Urukiko rwa gisirikare rwaburanishije uru rubanza mu ruhame imbere y’abaturage bo mu mu Kagari ka Gihengeri, Umurenge wa Muko mu Karere ka Nyagatare
Ubushinjacyaha bwabashinjaga kwiba bakoresheje intwaro, gukomeretsa bagambiriye kwica Rose Nikombabonye umugore wa Munsasire, ndetse no gutesha agaciro igihugu n’urwego rw’ingabo bakoreraga by’umwihariko. Bityo bukabasabira gufungwa burundu.
Sgt/Major Nzirasanabo Gilbert yabwiye urukiko ko gucura umugambi wo kujya kwiba babitewe no kuba bari baherutse kuvu mu butumwa i Darfur muri Sudani udufaranga bakuyeyo bakadukizwa n’abitwa ‘Abatubuzi’ bayahinduye impapuro, bagasanga nta kundi babaho.
Mu rubanza kuri uyu wa kabiri, Rose Nikombabonye wakomerekejwe akaboko n’isasu ry’aba bajura baje bavuga ko ari ba maneko baje gusaka intwaro, yameza ko bibye miliyoni 28 z’amanyarwanda.
Naho abaregwa bakemera bakanasabira imbabazi kwiba miliyoni 4 n’ibihumbi 605, ari nayo basangwanywe ubwo bafatwaga tariki 29/02/ 2012, umunsi umwe nyuma y’ubujura.
Abacamanza bamaze kwitegereza ivalisi Rose Nikombabonye avugako yarimo amafaranga, bashidikanyije ko hakwirwamo miliyoni 28 bityo rusaba ko abo basirikare basubiza ayo bafatanywe, banyiri amafaranga batanyurwa bakazajurira.
Nyuma yo kuburanisha, urubanza rwasomwe nyuma y’amasaha abiri, maze rwanzura ko Sgt/major Nziransanabo na Caporal Ngabonziza Ramazan bafungwa burundu, amafaranga bafatanywe agasubizwa beneyo, bakishyura kandi amafaranga 7 950 y’urubanza.
Abaturage batangarije umunyamakuru wa Kigalitoday.com dukesha iyi nkuru ko banejejwe no kuba urubanza rwaburanishirijwe aho icyaha cyabereye, ko bihaye isomo n’undi wese waba yatekerezaga gukora bene ubu bujura.
Aba baturage ariko bakaba bagarutse ku kibazo cy’uko aho batuye nta banki iharangwank’impamvu yo kwibikaho amafaranga ituma ‘Benengango’ nabo bacura imigambi mibisha yo kuyiba.
Inkuru dukesha Kigalitoday.com
umuseke.com/2012/03/07/ba-basirikare-bibye-mu-karere-ka-nyagatare-bakatiwe-gufungwa-burundu/
Posté par rwandanews