Umukambwe Sentore Athanase wari umaze amezi arenga arindwi arembejwe n’indwara y’umwijima, yitabye Imana mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe i saa moya n’iminota 20 ku isaha y’i Kigali, aguye i Mumbai mu gihugu cy’u Buhinde.

Sentore wavutse mu mwaka w’1934, yari amaze igihe cy’imyaka ibiri yibasiwe n’indwara y’umwijima, gusa kuva mu mezi arenga 7 ashize yakomeje kurushaho kuremba, ndetse bigera n’aho arwarira mu bitaro by’umwami Faisal i Kigali mbere yo kohorezwa mu bitaro Aga Khan by’i Nairobi muri Kenya, aho yavanywe yoherezwa mu bitaro Fortis by’i Mumbai mu Buhinde ari naho yaguye.

Inkuru irambuye turacyayibategurira.

igihe.com/amakuru-983/umusaza-athanase-sentore-yitabye-imana.html

Posté par rwandaises.com