Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 29/04/2012 . Yashyizwe ku rubuga na   · 

  Igitekerezo 1 Impunzi z’Abakongomani zikomeje kwambuka umupaka w’u Rwanda zihunga umutekano muke uterwa n’imirwano ishyamiranije ingabo za Leta ya DRC n’imitwe y’Inyeshyamba.

 

Ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2012 impunzi 80 zambutse umupaka w’u Rwanda na DRC by’agateganyo zikaba zashyizwe mu nkambiya Nkamira. Kubera ko bahageze mu masaha ya nijoro ( 23h00).

Ubuyobozi bw’akarere bukimara kubimenya bwihutiye kubashakira ibibatunga bigizwe n’imigati ndetse n’ibinyobwa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR watanze ibiribwa by’iminsi 15 ku baraye mu nkambi kandi n’abandi bari bwiyongereho bose ngo irabaha ibyo kurya n’ubundi butabazi bw’ibanze.

Kuri uyu wa 29 Mata umubare w’impunzi wakomejekiyongera, ubwo umunyamakuru w’UMUSEKE.COM yavaga ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC (Grande barriere) ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00)  hari hamaze kubarurwa abantu 170 kandi uko bwagendaga bwira ni ko wabonaga imibare irushaho kwiyongera.

Izi mpuzi ziganjemo urubyiruko cyane ry’igitsina gabo ruri mu kigereranyo cy’imyaka 18 na 25, abaganiriye n’umunyamakuru wacu baratangaza ko kubera ibibazo by’umutekano muke uri mu duce baturutsemo, inyeshyamba ziri gufata abasore cyane cyane
abanyeshuri zikabajyana mu gisirikare ku ngufu, iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye abasore benshi bata amashuri bagahitamo guhunga nubwo harimo n’abana ndetse n’abakuze bake.

Abahunze bose ntawakomeretse kuko benshi barimo guhunga imirwano itarakomera mu duce baturutsemo, tubibutse ko abambutse bagana mu Rwanda baturutse mu duce twa Masisi, Ngongo, Kilolerwa, Mushaki, Nyamitaba ndetse na Mihamwe.

UMUSEKE.COM
Ubwanditsi.

http://umuseke.com/2012/04/29/impunzi-zabanyekongo-zikabakaba-200-zahunze-imirwano-zerekeza-mu-rwanda/

Posté par rwandaises.com