Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mata, nkuko byari biteganyijwe, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga gutanga umwanzuro ku byifuzo bya Mugesera byo kuburana mu gifaransa ndetse no kongerwa ukwezi igihe cyo gutegura urubanza rwe.

Sauda Murererehe uhagarariye uru rukiko, yatangaje ko Mugesera yemererwa n’amategeko guhabwa igihe gihagije cyo kwitegura, ariko ko ibyo kuburana mu rurimi rw’igifaransa byo atabyemerewe.

Mu mpamvu zo kwangirwa kuburana muri ruriya rurimi Mugesera amaze imyaka 20 akoresha, havuzwemo ko ijambo akurikiranyweho n’amategeko yarivuze mu Kinyarwanda gitomoye. Hongewe ho ubwo yagezwaga mu Rwanda yabajijwe n’ubugenzacyaha mu Kinyarwanda.

Mugesera kuri uyu wa mbere yatangaje ko atigeze abazwa kubyo aregwa, kuri uyu wa kabiri Perezida w’urukiko Sauda, yamumenyesheje ko nta kuntu yakwemeza ko atarabazwa mu gihe ahakana ibyo aregwa, ko nta mu ntu wahakana ibyaha atazi.

Nyuma yo gusomerwa n’urukiko, umunganizi wa Mugesera mu mategeko Maitre Mutunzi Donat yatangarije abanyamakuru ko kuri ubu nta kemezo bahita bafata niba bazajuririra biriya byemezo by’urukiko.

Maitre Mutunzi yavuze ko azabanza akicarana n’umukiriya we bakabiganiraho kuko icyemezo bari bashyikirije urukiko y’uko bagomba kuburana mu gifaransa urukiko rwagitesheje agaciro.

Mugesera wagejejwe ku butaka bw’u Rwanda tariki 24/01/2012, ashinjwa ijambo yavugiye ku Kabaye tariki 22 /11/1992, aho yavuze ijambo ririmo amagambo ashishikariza ubwicanyi aho yagize ati: “Mumenye ko uwo mudakata ijosi ari we uzaribakata.”

Kugeza ubu ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha birimo gutegura Jenoside,gukora Jonoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibikorwa byibasiye ikiremwamuntu harimo ubwicanyi n’iyicarubozo.

Urubanza ruzasubukurwa tariki 09/05/2012.
Yashyizwe ku rubuga na EDITOR   ·

Daddy Sadiki Rubangura
UMUSEKE.COM

umuseke.com/2012/04/03/mugesera-yangiwe-kuburana-mu-igifaransa/

Posté par rwandaises.com