Yashyizwe ku rubuga na  

Ku cyumweru nijoro tariki 15 Mata,  muri Kaminuza ya Arkansas, Leta yavukiyemo, Bill Clinton yari yatumiwe gutanga ikiganiro ku bijyanye n’ubuhinzi buganisha ku bukungu ku Isi, mu gihe hafungurwaga amasomo ku ubuhinzi buteye imbere muri iriya Kaminuza.

 

Clinton Bill muri Kaminuza ya Arkansas/photo internet

Clinton Bill muri Kaminuza ya Arkansas/photo internet

 

Bill Clinton wabaye President wa USA manda (Mandate) ebyiri, akaba guverineri wa Leta ya Arkansas inshuro eshanu, yavuze ku byo yagiye abona mu bihugu yagiye ageramo mu mirimo itandukanye nyuma yo kuva ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

 

Clinton yagarutse cyane ku itandukaniro riri hagati y’ibihugu bikize, ibiri hagati ndetse n’ibikennye ku Isi. Mu ijambo rye akaba yavuze ko mu bihugu bya Africa u Rwanda aricyo gihugu yabonye kiri ku murongo mwiza (best organized) muri Africa.

 

Ku itandukaniro hagati y’ibihugu Clinton ati: “ Abakene nabo ni abahanga kimwe natwe, ndetse bashobora kuba banakora cyane, ariko ntibafite imikorere imwe n’iyacu

 

Imikorere yabo ntabwo iba itanga ikizere mu gihe kiri imbere. Kandi burya mu gihe ukora ibintu bizagira akamaro mu gihe kirambye nibwo n’ubuzima buba buzaba bwiza mu gihe cyose” Clinton

 

Ku bijyanye n’imikorere y’ibihugu bya Africa, byagarutsweho mu bibazo yabajijwe, Bill Clinton yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu yabonye gifite gahunda zikorwa neza kurusha ibindi.

 

“ Igitanga icyizere cyane kubyo u Rwanda rukora, ni uko ubona ko aribo bashaka kubyikorera, kuko ubu bafite igihugu kiri ku murongo kurusha ibindi muri Africa” Bill Clinton.

 

Bill Clinton,65,  akaba yakomeje avuga ko ubwo yajyaga muri icyo gihugu kiri mu bito cyane muri Africa mu 1998, umuturage yari afite umusaruro w’amadorari 268US$ gusa  ku mwaka, ndetse benshi mu baturage bacyo batunzwe no munsi ya 1US$ ku munsi.

 

Kubera gahunda no gukorera ibintu ku murongo mwiza, ndetse no gukorana neza n’imiryango mpuzamahanga nterankunga, ubu ikigereranyo ku musaruro w’umuturage ni 1 150USS$ ku mwaka, ndetse hari iterambere mu buhinzi rigaragara” Bill Clinton

 

Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM

umuseke.com/2012/04/17/u-rwanda-nicyo-gihugu-kiri-ku-murongo-kurusha-ibindi-muri-africa-bill-clinton/

Posté par rwandaises.com