Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu gihugu cya Uganda, Madamu Jeannette Kagame yatanze inkunga y’amadolari y’Amerika 10 000 mu izina ry’umuryango Imbuto Foundation, yo kubaka ibyuma by’amashuri ku kigo cya Rwenkiniro Senior Secondary School.

Mu izina ry’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi kandi, Madamu Jeannette Kagame yemeye indi nkunga y’amadolari 10 000 nayo yo gufasha iri shuri. Ibi yabitangaje mu ruzinduko yari yagiriye kuri iri shuri riri mu karere ka Ntungamo, ari kumwe na mugenzi we Janet Museveni, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2012.

Uretse iri shuri, abagore b’abaperezida b’ibihugu byombi basuye amashuri abanza ya Itojo, aho bitabiriye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako y’ibyumba by’amashuri byatanzwe na Madamu Janet Museveni.

Muri iki gikorwa cyo gusura ibigo by’amashuri, Madamu Jeannette Kagame yabwiye abari aho uburyo u Rwanda rwageze kuri byinshi mu iterambere binyuze mu bikorwa by’umuganda, aho mu mwaka wa 2011 hubatswe ibyumba by’amashuri 8 600, n’ubwiherero 20 000 muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9.

Yasobanuye ko ibi byagize akamaro mu kugabanya amafaranga atangwa, ati :”Ibi bikorwa byazigamye miliyari 85 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Madamu Janet Museveni yishimiye iyi gahunda y’umuganda, avuga ko igihugu cye cya Uganda hari byinshi cyari kuba cyaragezeho mu myaka 30 ishize binyuze mu muganda, agendeye ku mpinduka wagejeje ku Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yakoze uru ruzinduko mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi, dore ko na mugenzi we wa Uganda yasuye u Rwanda aho yitabiriye umuganda mu karere ka Bugesera, ahubwakaga amashuri.

Muri uru rugendo kandi, Madamu Jeannette Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Aloysie Inyumba ndetse n’abandi bagore b’abayobozi.

www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/madamu-jeanette-kagame-yatanze-inkunga-yo-kubaka-ibyumba-by-ishuri-muri-uganda.html

Posté par rwandaises.com