Yanditswe kuya 27-05-2012 ‘ na Gaston Rwaka
Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Botswana bagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda nyuma y’inama nkuru ku iterambere ry’Afurika.
Iyo nama yari yateguwe n’Inama Nkuru y’Abanyarwanda batuye muri Botswana ihagarariwe na Vincent Karega, yaranzwe n’ibiganiro bya Minisitiri Stanislas Kamanzi, Vincent Karega na Dr Rosa Mukankomeje.
Ibyavugiwe muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi byibanze ahanini ku kamaro k’umusanzu wa buri Munyarwanda mu iterambere ry’igihugu cye.
Nyuma yo kubamenyesha ko mu Rwanda hari byinshi byagiye bihinduka mu ishami ry’ubuvuzi, uburezi n’ibikorwa remezo muri rusange, Vincent Karega yasabye Abanyarwanda batuye muri Botswana biganjemo abashoramari, abaganga n’abashoramari mu by’ikoranabuhanga gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bashyize imbere ubumwe ndetse n’indangagaciro na kirazira by’umuco wabo.
Minisitiri Stanislas Kamanzi yabwiye abo Banyarwanda ko Guverinoma yabo ibazirikana mu mikorere myiza n’isura nziza bahesha u Rwanda, anaboneraho umwanya wo kubasaba gushimangira agaciro kabo bakamenya ko nta wundi umuntu uzakabaha.
Muri iyi nama kandi hamuritswe amashusho y’igishushanyo mbonera gikubiyemo iterambere u Rwanda rwifuza kugeraho mu cyerekezo 2020.
www.igihe.com/diaspora/amahuriro/diaspora-yo-muri-botswana-yaganiriye-n-abayobozi-b-igihugu-cyabo.html
Posté par rwandaises.com