Iyi nkuru yanditswe.  Yashyizwe ku rubuga na   

Laurent Fabius  ni wagizwe Ministre w’Ububanyi n’amahanga kuri Leta nshya ya President Francois Hollande. Fabius akaba asimbuye Allain Juppé ku giti cye utarigeze abana neza na Leta ya Kigali.

Allain Juppé utarabanye neza na Kigali yasimbuwe na Fabius/photo Internet

Allain Juppé utarabanye neza na Kigali yasimbuwe na Fabius/photo AP

Laurent Fabius, w’imyaka 65, ni umunyapolitiki ufite inararibonye wo mu ishyaka rya gisosiyalisiti, akaba yaraye atangajwe kuri uyu wa gatatu tariki 16 nk’umusimbura wa Juppé, muri guverinoma nshya iyobowe na Ministre w’intebe Jean-Marc Ayrault.

Fabius ufite se w’umuyahudi, yigeze kuba Ministre w’intebe ku bwa President Francois Mitterand, mu mwaka wa 2000 yabaye Ministre w’Imari kuri guverinoma ya Lionel Jospin.

Ministre w’Ububanyi n’amahanga mushya Laurent Fabius, kuri uyu wa kane tariki 17 Gicurasi  yatangaje ko igihugu cye kigomba kugirana ibiganiro na Africa ku buryo bumwe kandi bungana.

Tuzakorana n’inshuuti zose za Africa ku buryo buciye mu mucyo kandi bungana, bugamije iterambere” ni ibyatangajwe na Laurent Fabius kuri uyu wa kane.


Laurent Fabius usimbuye Juppé/photo AFP

Allain Juppé ubwo yari ashinzwe ububanyi n’amahanga, ntabwo yigeze akorana neza n’u Rwanda, ndetse ubwo President w’u Rwanda yasuraga iki gihugu muri Nzeri 2011, we yakivuyemo nyamara ari mu bagomba kumuha ikaze ubusanzwe, nubwo byavuzwe ko ari impamvu z’akazi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Allain Juppé yohereje Madame Hélène Le Gal nka Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Leta y’u Rwanda iramwanga ivuga ko atujuje ibyo yari ategerejweho mu mwirondoro we, ndetse akaba inshuti ya hafi cyane ya Allain Juppé.

Gouvernement nshya ya Jean-Marc Ayrault igizwe n’abagore 9 n’abagabo 9: 

Affaires étrangères: M. Laurent FABIUS
Ministre de l’éducation : M. Vincent PEILLON
Ministre de la justice: Mme Christiane TAUBIRA
Finances et du commerce extérieur: M. Pierre MOSCOVICI,
Ministre de la santé: Mme Marisol TOURAINE,
Ministre des territoires et du logement: Mme Cécile DUFLOT,
Ministre de l’intérieur: M. Manuel VALLS,
Ministre du développement et de l’énergie: Mme Nicole BRICQ,
Ministre du redressement productif: M. Arnaud MONTEBOURG,
Ministre du travail: M. Michel SAPIN
Ministre de la défense : M. Jean-Yves LE DRIAN,
Ministre de la culture et de la communication: Mme Aurélie FILIPPETTI
Ministre de l’enseignement supérieur et recherché: Mme Geneviève FIORASO,
Ministre des droits des femmes, porte-parole du Gouvernement: Mme Najat VALLAUD
Ministre de l’agriculture: M. Stéphane LE FOLL
Ministre de la fonction publique: Mme Marylise LEBRANCHU,
Ministre des outre-mer: M. Victorin LUREL,
Ministre des sports et Jeunesse: Mme Valérie FOURNEYRON

Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM

Posté par rwandaises.com