. Yashyizweho kuwa 04/05/2012 . Yashyizwe ku rubuga na EDITOR ·
Mu bibazo bitandukanye yabajijwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, President Kagame yabajijwe niba Francois Hollande atorewe kuyobora Ubufaransa u Rwanda na France byatangira umubano bushya. President Kagame yasubije ko atazi Francois Hollande ariko ko yiteguye gukorana n’umukuru w’igihugu uzatorwa n’abafaransa.
Mu bibazo bitandukanye President Kagame yabajijwe kuri Gen Ntaganda, Théogène Rudasingwa na bagenzi be bahunze u Rwanda, demokarasi muri Africa n’ibindi byinshi.
Ibi ni bimwe mu bibazo yabajijwe n’ibisubizo yatanze (byashyizwe mu Kinyarwanda)
Ni umwanya wo kureba kuri demokarasi mu buzima bw’u Rwanda. Kuri wowe, nta gushidikanya, ni ukubaka igihugu gikomeye, gishoboye kurenga amakimbirane mu bagituye, kigendeye ku buryo ibihugu biteye imbere byumva demokarasi. Naba mbeshya?
Yego kandi Oya. Mbere yo kugirango ibe ikintu gikoreshwa mu buryo bumwe buri hose, demmokarasi irabanza ikajyana n’ubuzima bw’igihugu. Igomba kuva mu banyagihugu, uko babayeho n’aho baganisha ubuzima bwabo bwa buri munsi. Demokarasi ntabwo ari ikintu baringa kiri aho, ni umusaruro w’ibiri aho (context). Reba iruhande rwawe, nta bwoko bumwe bwa demokarasi bubaho ahubwo habaho urunyurane rwa demokarasi, kuva ku buyobozi bwa cyami kugera ku buyobozi bushyirwaho n’abaturage.
Demokarasi ishingira ku bushake, ku mateka n’umuco bya ba nyirayo. Ibi nibyo turi kugerageza gukora mu Rwanda. u Rwanda si France si Great Britain sin a Belgium.
u Rwanda runengwa kenshi uburyo abayobozi barwo babona itangazamakuru. Kuri wowe, itangazamakuru rikwiye gusa kuvuga ibyagezweho no gukangurira abantu gukunda Leta, aho kwigisha no gushishikariza abantu gutekereza ku bitagenda no kwigenga? Ese utinya ko itangazamakuru ryigenga?
Ibyo sibyo. Uzasome bimwe mu bitangazamakuru byandika mu Kinyarwanda urebe uburyo ibivugwa ko Leta ikandamiza itangazamakuru atari ukuri. Kunenga biragaragara cyane. Ndetse rimwe na rimwe bikarenga hakaza ibitutsi. Nzi neza ko itangazamakuru ari urwego rw’ingenzi mu iterambere, kandi ridufasha mu kungurana ibitekerezo no kunenga. Buri wese, umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, abyifuje yatangiza igitangazamakuru, radio cyangwa TV hano. Imbogamizi ihari gusa ni isoko.
Nubwo bitavuze ko tureka ibyo aribyo byose, ariko sinshyigikira ko itangazamakuru ryabuzwa kuvuga ibyo rishaka – ndetse i Kigali uzasanga hari abacuruza kumugaragaro ibitabo by’abahakana Genocide. Ariko nanone sinshyigikira abavuga ko ari intyoza mu itangazamakuru bashaka gushyiraho ibigomba gukorwa n’ibitagomba gukorwa. Nanone kandi si itangazamakuru, kenshi kandi iyo ari iryo hanze naryo rifite ubwigenge washidikanya, ritubwiriza inzira yo kunyuramo.
Igihugu cyawe gishimirwa kenshi imiyoborere myiza. Nyamara abagenerali batatu n’umukoloneri umwe ubu barakorwaho iperereza ku byaha by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC. Ibyo ntibiha ishingiro za ONG zivuga ko ufite uruhare mu gusahura umutungo w’igihugu gituranyi?
Icya mbere, ntabwo ngomba kwiregura kuri ibi, cyane noneho kuri ONG zakagombye kuba zibaza ku ruhare rwazo muri Genocide na nyuma yayo. Icya kabiri, kiriya kibazo kiranyuranya n’ibyo uvuga. Impamvu bakorwaho iperereza ni uko mu Rwanda tutihanganira ruswa cyangwa andi makosa, kandi kuko igisirikare cyacu kigendera bikomeye ku myitwarire myiza ndetse n’amabwiriza mpuzamahanga, niyo mpamvu iperereza riri gukorwa. Hanyuma, ntutegereze ko nkubwira byinshi ku kibazo kuri gukurikiranwa n’ubutabera.
Benshi mu bayobozi batavuga rumwe na Leta bari mu buhungiro, barimo nuwari “director of cabinet” Théogène Rudasingwa mu biro byawe, ndetse na bamwe mu bari abasirikare bakomeye ubu bari muri Africa y’epfo, bari abantu bari hafi cyane yawe. Ibyo ubisobanura ute? Barakugambaniye?
Ntabwo bangambaniye; barigambaniye banagambanira abanyarwanda. Niba bamwe mubo dukorana badashoboye imirimo baherewe icyizere ntabwo arijye wo kubibazwa. Ndizera, nkaguha inshingano, ariko nkanakubaza ibyo wakoze. Ndagenzura kandi ngakosora ibitarakozwe.
Bamwe rero ibi ntibabyihanganira bagahitamo kugenda aho guhangana n’inshingano zabo. Ni kamere muntu…ntabwo ari ngombwa ko njya mu byaha byakozwe na bariya. Birazwi.
Gufatanya hagati y’abatutsi n’abahutu bari muri Opposition, nkuko biherutse kugaragara i Bruxelles hagati ya RNC na FDU ya Victoire Ingabire, ugifungiye mu Rwanda – Ntabwo bigutera ubwoba?
Oya. Biriya ni ibintu bikorwa n’abantu bombi badafite ikindi baharanira uretse kwihimura (revenge) ariko rwose ntacyo bivuze nta n’agaciro bihabwa hano.
Bosco Ntaganda uyoboye abarwanyi muri kivu y’amajyaruguru, yahoze ari umusirikare wa Congo, arashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mu myaka itanu ishize. Ushyigikiye ko atabwa muri yombi?
Icyo ni ikibazo cya DRC si icy’u Rwanda. Gusa hari ibintu bibiri: Ni byiza ko ibiri kubera muri kariya gace bihabwa agaciro, kuko byakomeje gufatwa nk’ibyoroshye, icyo gikorwa gishobora kugira akamaro ku mutekano muri kariya gace. Bishobora kuba byiza (kumufata), ariko nanone bishobora kugira ingaruka mbi, gusa nta kirakorwa.
Icya kabiri: ukwifata kwanjye ku mikorere n’ukutabogama ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) nigeze kuvuga kenshi ntabwo ndabihindura.
Ubanye ute na President Kabila?
Neza. Turavugana.
Kuki wanze ambasaderi mushya wari watanzwe na Paris?
Wibigira iby’umuntu umwe. Ni icyemezo cya guverinoma, nubwo mfite ijambo rinini. Mu kwitegereza, hagaragaye ibintu bitifujwe muri CV y’uwari watanzwe. Bityo twasabye ko batanga undi muntu. Ni ibintu bisanzwe cyane.
Bisa naho igisubizo cyanyu cyaba OYA kuwariwe wese watangwa na Allain Juppé?
Ibyo si byo. Tubasha gutandukanya Ubufaransa na Ministre w’Ububanyi n’Amahanga. Icyo twifuza n’uko imibanire, ubufatanye ndetse n’ubucuti n’Ubufaransa bitahinduka.
Uribaza ko Francois Hollande natorwa tariki 6 Gicurasi, France n’u Rwanda bizatangira bushyashya?
Ntabwo nzi Francois Hollande ariko twiteguye gukomeza ibiganiro n’umukuru w’igihugu abafaransa bazatora. Uwo ariwe wese.
Ni wowe munyafrica wenyine washyigikiye umunyamerika Jim Yong Kim mu kuyobora banki y’Isi. Umukandida w’umunyanigeria Ngozi Okonjo-Iweala ntabwo yari abikwiriye?
Reka nkubwize ukuri. Nashyigikiye kuba President Obama yaratanze Jim Yong Kim nk’umukandida, ndetse namushimira kuba yatowe. Namenye Jim neza kandi yakoze akazi gakomeye mu bijyanye n’Ubuzima mu Rwanda – ibi sinari kubihisha cyangwa ngo mpishe ko mushyigikiye. Ariko ntibivuze ko ntakunda Okonjo-Iweala, nawe ndamuzi kandi yari anashoboye.
Ninde uhitamo hagati ya Jean Ping na Nkosazana Dlamini-Zuma?
Nzahitamo umukandida Africa izahitamo.
Ese coup d’etat nkiherutse kuba muri Mali irashoboka no mu Rwanda?
Abasirikare bakava mu birindiro byabo bakaza gufata presidence? Ni nka film mbi, imwe itakinwa hano, bitewe n’uburyo abayiikina bameze, abayiyobora ndetse n’abayireba irangiye. Gusa ibyabaye i Bamako ni urugero rw’ibyo nahoze nkubwira kuri demokarasi. Mali ni igihugu kizwiho demokarasi ndetse gishimwa n’itangazamakuru na ONG. Nyamara, ni nko kubaka inzu ukibagirwa umusingi. Ntabwo wakubakira demokarasi ku mucanga.
Abanyarwanda bari hagati yo kugukunda no kugutinya. Kenshi byombi icyarimwe. Kugutinya bigufasha mu kuyobora?
Rwose si ukuntinya. Kunyubaha ahubwo. Kandi ndashidikanya ko wakoze ibarura ushingiraho ku ngingo yawe. Uzarikore uzabona ko ibyo uvuga ntaho bihuriye nicyo wita ubwoba.
Ntabwo ndibusubiremo ikibazo cy’icyo utekereza gukora nyuma ya 2017, ku ndunduro ya mandat yawe ya nyuma…
Ibyo ni byiza. Ibyo nabisubije inshuri nyinshi cyane. Niba utanyizeye tegereza uzareba.
“Scenario” ya Putin-Medvedev aho uwagusimbura yakina role ya Medvedev, nawe iya Putin, byazaba ari “science-fiction” (Ibintu bishoboka)?
Kuba ibyo byarabaye muri Russia bivuze neza ko ari “Science-fiction”. Ariko ubizanye ku Rwanda ninka “Fiction” (ibintu bidashoboka).
Ubwanditsi
UMUSEKE.COM
umuseke.com/2012/05/04/hollande-cyangwa-sarkozy-uzatorwa-tuzakorana-kagame/
Posté par rwandaises.com