Hashize 23 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 30/04/2012 . Yashyizwe ku rubuga na   ·   Ibitekerezo 17 Ingabo zo ku ruhande rwa Gen Bosco Ntaganda zafashe imijyi ibiri yo mu burasirazuba bwa DR Congo kuri iki cyumweru nijoro. Umunyamakuru wa BBC uri muri kariya karere aremeza ko impunzi nyinshi ziri guhunga utwo duce zerekeza Goma no mu Rwanda.

Bosco Ntaganda/photo internet

Bosco Ntaganda/photo internet

Ku cyumweru nijoro mu gace ka Sake (km 30) mu burengerazuba bwa Goma humvikanye urusaku rw’imbunda nini mu mirwano y’ingabo za Congo n’abarwanyi ba Gen Ntaganda bakunda kwita Terminator.

Ingabo za Congo ngo zirukanywe niza Ntaganda mu mijyi ya Mushake na Karuba, zikaba zagiye mu birometero nka 15 ngo zitegura kugarukana imbaraga.

Abasirikare ba Leta bari hagati ya 400 na 500 mu ntangiriro z’uku kwezi bavuye mu ngabo za Leta bisangira Gen Ntaganda nkuko byemejwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe amahoro muri Congo.

Mu 2009 ingabo za Gen Ntaganda,39, zavanzwe n’iza Leta mu masezerano y’amahoro ndetse nawe ahabwa ipeti rya General.

Kuva mu 2003 imitwe ya gisirikare irwanira mu burasirazuba bwa Congo bitewe n’uko aka karere ngo gakize cyane kuri Zahabu, ingabo z’Umuryango wabibumbye zoherejwe kwambura intwaro iyi mitwe ariko byarananiranye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo President Kabila yasuraga umujyi wa Goma, yavuze ko hari inzira 1000 ashobora gufatamo Gen Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye. Gusa nubu ntaramugeraho.

Agace ingabo za Ntaganda zafashe

Agace ingabo za Ntaganda zafashe

Source:BBC

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

umuseke.com/2012/04/30/bosco-ntaganda-yafashe-imijyi-ibiri-ya-dr-congo/

Posté par rwandaises.com