Ku itariki ya 12/03/2012 nibwo Mgr Misago Augustin yitabye Imana ku buryo busa n’ubwatunguye benshi! N’ubwo hari anbantu batari bacye bari bazi neza ko uyu musenyeri yari afite ikibazo cy’ubuzima kirebana n’umuvuduko mwinshi (urenze urugero) w’amaraso (blood pressure) yari amaranye igihe, hari benshi urupfu rwe rwatunguye (ariko wenda rutatangaje cyane!).

Mu byabonekaga, kuva jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa, Mgr Misago ntabwo yigeze agira amahoro ku mutima, kubera uruhare, ruziguye cyangwa rutaziguye, yagize mu rupfu rwa benshi mu Batutsi bishwe muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yari ayoboye. Twibutse ko muri iyo diyosezi ya Gikongoro, ndetse n’iya Cyangugu (yategekwaga na Musenyeri Thadeo Ntihinyurwa, uvuka Gikongoro kandi ngo witwaye nka Misago mu gihe cya jenoside!), jenoside yakorewe Abatutsi yamaze igihe kinini kuko zo zari mu gice cy’igihugu Abafaransa bise ‘’Turquoise Zone’’. Mu gihe mu bindi bice by’u Rwanda Ingabo zari iza RPF (RPA) zarokoraga Abatutsi bicwaga, muri Zone Turquoise ho ntibyashobotse, bityo inzirakarengane zikomeza kumarirwa ku icumu!

Kuva jenoside ihagaze, Mgr Misago  ntiyongeye gushyira umutima hamwe kuko yahoraga ashyirwa cyane mu majwi (kimwe na Ntihinyurwa, mugenzi we wa Cyangugu) kubera uruhare rubi kandi rukomeye yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi. Yaje no gufatwa arafungwa, ariko kubera igitutu (pressure) n’ingufu za dipolomasi (diplomacy) zidasanzwe Vatikani (Vatican) yakoresheje iciye ku nshuti zayo zinyuranye, Mgr Misago yarafunguwe, byitwa ko abaye “umwere”, n’ubwo bwose yakomeje kuguma kuri liste ya ba ruharwa! Nawe kandi ubwe yari azi ko atari umwere, kuko ibyo yakoze byari bizwi na benshi, uhereye ku bari kumwe na we mu gihe cya jenoside.

Mu bihaye Imana b’Abatutsi banyuranye (tutiriwe tuvuga abandi Batutsi batabarika bishwe mu madini anyuranye barimo), twavuga gusa urugero rwa Padiri Niyomugabo Joseph wari Padiri Mukuru wa paruwasi ya Cyanika watabaje kenshi Mgr Misago ngo arebe uko yamukura aho yari yihishe, ariko buri gihe akavuga ngo “niyirwaneho nawe ni umugabo”! Nyamara Mgr Misago ntiyasibaga gutemberana no guhura n’uwari Perefe wa Gikongoro (Laurent Bucyibaruta, wahungiye muri France) kimwe n’abayobozi b’Ingabo z’icyo gihe (FAR) muri Gikongoro n’abakuru b’Interahamwe! Kimwe n’abandi Batutsi batagira ingano, padiri Niyomugabo Joseph nawe yaje kwicirwa kuri paruwasi ya Cyanika (itari kure y’icumbi rya Mgr wa Gikongoro).

Mbere gato yo gutangira icyunamo cy’uyu mwaka wa 2012, Abatutsi biciwe kuri paruwasi ya Cyanika bashyinguwe mu cyubahiro, ndetse Mgr Misago (n’ubwo yagaragazaga ubwoba bwinshi) ashaka kujya kuhasomera Misa kuri uwo munsi ( kugira ahari ngo yikure mw’isoni n’ikimwaro kandi ajijishe), ariko abarokotse jenoside ntibabyakira neza, ndetse bifuza kandi batuma atahagera rwose! Ibi rero biri mu byatumye umutima wa Mgr Misago urushaho gutera cyane kandi vuba (n’ubwo bwose, ahubwo, we yakomeje kongera agatama ka manyinya atibuzaga gufata kenshi cyane ku munsi)!

Mu misa yadusomeye ku cyumweru, tariki ya 11/03/2012 yerekanye ko yari afite ikibazo gikomeye ku mutima, kuko mu nyigisho ye ndende yatinze cyane kubyerekeye amategeko y’Imana, asa n’ubwira abantu uko bagomba kwitwara! Yaba se yari abitewe n’ikidodo yari afite ku mutima kubera ibibi yakoze muri jenoside? Yaba se yari atangiye inzira yo kwicuza no guhinduka?, … Biragoye guhamya neza icyo yari afite ku mutima. Gusa ibyabonekaga (nk’uko bamwe mu babanaga kandi bagakorana nawe bya hafi babyemeza) ni uko muri iyo minsi, ya mbere gato na nyuma yo gushyingura mu Cyanika, Mgr Misago atari afite umutima utuje kandi yari ahangayitse cyane (hari n’abavuze ko ngo yaba yariyahuye (suicide), n’ubwo itangazo rya ba Musenyeri Gatolika bo mu Rwanda ryemeje ko yazize indwara y’umutima).

Uko bimeze kose, ntabwo umuntu yabura kuvuga ko, kubera imyitwarire ye mibi, muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri diyosezi ya Gikongoro, Mgr Misago yapfuye atari umwere kandi akagenda adasabye imbabazi ngo agororoke asubire mu buzima butuje kandi buzira inkomanga ku mutima.

 

P. SANKARA    

http://www. rwandaises.com