Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho  na

Tariki 28 Werurwe uyu mwaka kompanyi y’indege ya Turkish Airlines yari yatangaje ko tariki 16 Gicurasi aribwo indege zayo zizatangira kugwa mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri ku mugaragaro batangije iki gikorwa.

Ministre Nsengiyumva (wa gatatu iburyo), Ministre Mushikiwabo na Dr Kotil ku mugaragaro batangiza ingendo za Turkish Airlines

Ministre Nsengiyumva (wa gatatu iburyo), Ministre Mushikiwabo na Dr Kotil ku mugaragaro batangiza ingendo za Turkish Airlines

Louise Mushikiwabo Ministre w’Ububanyi n’Amahanga na Ministre w’Ibikorwa Remezo Albert Nsengiyumva bari abashyitsi bakuru baje kwifatanya na Turkish Airlines mu gutangiza ingendo zayo ziva zikanaza mu Rwanda.

Dr. Temel Kotil, umuyobozi (CEO) wa Turkish Airlines ati: “ u Rwanda ni icyerekezo cyiza kuko ari mu mutima wa Africa, twahazanye indege zacu kubera kandi amahoro n’iterambere biri kwihuta, ndetse ariko n’umubano mwiza uri hagati ya Turquie n’u Rwanda”.

Uyu muyobozi wa Turkish Airlines yongeyeho ko bagiye guhuza Kigali n’imijyi 72 indege zabo zigeramo ku Isi; mu burayi, Aziya, Africa n’Amerika.

Ministre Nsengiyumva mu ijambo rye yavuze ko kuza kwa kompanyi y’indege nshya mu Rwanda bifungura imiryango y’igihugu ku bukungu, bigatuma abakerarugendo benshi baza mu gihugu ndetse bigashimangira imibanire hagati y’ibihugu.

Turkish Airlines yatangiye mu 1933 nk’iya Ministeri y’ingabo, ubu iri mu zikomeye cyane mu Uburayi bw’uburasirazuba, ikoresha abakozi barenga 18 000.

Turkish Airlines ubu ifite indege 179, muri Africa ijya gusa muri Ghana, Misiri, Ethiopia, Algeria, Libya,Senegal, Maroc, Tanzania,Uganda, Kenya, Somalia, South Africa n’u Rwanda rwiyongereyeho.

Iyi kompanyi y’indege ije mu Rwanda yiyongera ku zindi kompanyi mpuzamahanga zitwara abantu mu ndege za South African Airways na Qatar Airways zikora ingendo zazo zigana zikanava i Kigali.

Indege ya Turkish Airlines i Kigali

Indege ya Turkish Airlines i Kigali

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.COM

Posté par rwandaises.com