Yanditswe na Emmanuel Nshimiyimana
Mugihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 rumaze rubonye ubwigenge, kuwa Kane tariki ya 28 Kamena mu Ishuri Rikuru ry’Amabanki n’Icungamutungo (SFB) riri i Mburabuturo, bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri makuru na zakaminuza bo mu gihugu hose bagiranye ikiganiro na bamwe mu mpuguke ku mateka y’u Rwanda.
Muri iki kiganiro harimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Bg. Gen Nzabamwita Joseph Rugenintwaza Népo, Mutwarasibo Ernest n’abandi batandukanye bose baganiriye ku mateka y’u Rwanda, ndetse hanarebwa uburyo ubumwe bw’Abanyarwanda bwaba isoko y’ubwigenge bwabo.
Uru rubyiruko rwaturutse mu mashuri makuru naza kaminuza zo mu gihugu, rwasobanuriwe kuburyo bwimbitse imvano y’amateka y’amacakubiri yaranze igihugu cy’u Rwanda, hasobanurwa ko yazanywe n’ubutegetsi bw’Abakoloni bagabanyijemo Abanyarwanda ibice kugirango babone uko babanganisha, maze aho gutahura ubugome bwabo ahubwo Abanyarwanda babona abavandimwe babo nk’ikibazo, ngo iyo ikaba ariyo mpanvu yatumye mugihe ibindi bihugu byarwaniraga ubwigene mu Rwanda ho berekwaga ko ikibazo atari ubwigenge ahubwo ari Abatutsi.
Uru rubyiruko rumaze kugaragarizwa amateka y’u Rwanda ya mbere y’Ubukoloni, igihe cy’Ubukolni ndetse na nyuma yabwo rwabonye umwanya wo kubaza ibibazo.
Bimwe mu bibazo byagarutswe ho cyane, ni ibibazo bishingiye ku macakubiri yaranze Abanyarwanda, hibazwa niba abakoze amarorerwa y’indegakamere bataragiraga umutima-nama, impanvu urubyiruko rwafashe iya mbere mu gukora Jenoside, uko ingabo zahoze ari iza FPR zafashe gahunda yo kubohoza igihugu mu bihe bitari byoroshye, ndetse izi mpuguke zanabajijwe icyo zitekereza ku Muryango w’Abibumbye wagize uruhare mu kugabanya u Rwanda, ukanatererana Abanyarwanda mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo abari bayoboye ikiganiro basubizaga ibi bibazo, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Bg. Gen Nzabamwita Joseph yavuze ko mugihe urubyiruko rwakoreshwaga amarorerwa, habonetse n’urundi rubyiruko rw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi rwagize ubutwari bwo kubohora Abanyarwanda mu bihe by’icuraburindi n’Akarengane bari mo, ndetse n’ibindi bibazo byabajijwe byose byabonewe ibisubizo.
Ibi biganiro biraba mu gihe ku itariki ya Mbere Nyakanga 2012 u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 50 rumaze rwigenga.
http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/mugihe-u-rwanda-rwitegura-kwizihiza-isabukuru-y-imyaka-50-rubonye-ubwigenge-abanyeshuri-bo-muri.html
Posté par rwandaises.com