Iki kibazo gikomeje kwibazwaho n’abantu batandukanye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru ya 50 rubonye ubwigenge.IGIHE twifuje kumenya icyo bamwe babivugaho maze tuganira na Prof. Kubwimana Chrisologue ufite impamyabumenyi ihanitse mu by’ubukungu n’imbonezamubona wanditse igitabo “Deconstruction d’un mythe funeste” kivuga mateka mabi y’Ubukoloni ashingiye ku ivangura ry’amwoko ryatumye Abanyarwanda bacikamo ibice kugeza aho Jenoside ibereye.IGIHE : Ese koko u Rwanda rwabonye ubwigenge ?

Prof. Kubwimana : Nta bwigenge u Rwanda rwabonye nta n’ubwo bwasubijwe nk’uko bivugwa na bamwe, ahubwo ibintu byarushijeho kuzamba ari nako bigenda nabi, kuko Umukoloni yaduka mu kinyejyana cya 19 yasanze u Rwanda ari igihugu gikomeye kinihagazeho “Gitera ntigiterwe”.

IGIHE : Mu gitabo mwanditse muvuga ko Umukoloni n’Umumisiyoneri bacuritse Abanyarwanda, aha mwashakaga kuvuga iki ?

Prof.Kubwimana : Abantu benshi bashutswe ko Umututsi yaremewe kuyobora abandi babwirwa ko Umuhutu ariwe ugomba kuyobora kugeza naho umuzungu umwe avuga ko Umututsi avukana ubugome karemano, ibyo byose abantu barabyemeye buhumyi bituma ivangura n’amacakubira bifata intebe mu Rwanda.

IGIHE : Ni akahe karengane karanze Ubukoloni mu Rwanda ?

Prof.Kubwimana : Nubwo ubwigenge bwatangiye kuganirwaho abazungu nti bashakaga ko abantu nk’Umwami Mutara wa III Rudahigwa na Rukeba François babona ubwigenge, Abatutsi bake bategekaga bari ibikoresho by’abazungu iyo batakoraga icyo abazungu bashakaga baranyagwaga.

IGIHE : Ni abahe bazungu bagize uruhare mu bihe by’Ubukoloni na nyuma yabwo mu Rwanda ?

Prof.Kubwimana : Mu mwaka w’I 1927 Mgr Léon Classe yemeje Mortehan ko ubutegetsi bwa Gikoloni bugomba kwifashisha abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi, kuko baremewe gutegeka naho hagati ya 1957 na 1959 Mgr André Perraudin yemeje Harroy ko Abahutu aribo bagomba kujya ku butegetsi, naho mu nama ya Francafrique Jacques Foccart yavuze ko bagomba guha ubutegetsi inshuti zabo, mbere yuko abakolonijwe bishyira hamwe.

IGIHE : Ese icyiswe akarengane kavugwaga ku ngoma nyabami kakuweho n’ubuyobozi bw’Abahutu ?

Prof.Kubwimana : Ngendeye ku byagaragarijwe Komisiyo y’Igenzura y’Inteko Ishingamategeko muri Nyakanga 1968, byagaragaye ko ubumwe, gufashanya, kwizerana, gukunda igihugu n’indangagaciro byari byabuze ahubwo urwango, kwikunda urwikekwe no gushyamirana byari byafashe intebe mu Rwanda, kugeza n’ubwo abaturage bababeshwye ko impinduramatwara ya 1959 yagombaga guhindura byinshi harimo n’akarengane.

IGIHE : Ku ruhande rwanyu musanga kugeza magingo aya u Rwanda rutarigenga ?

Prof.Kubwimana : Kuva mu mwaka w’I 1994 Jenoside ikamara guhagarikwa nemera ko u Rwanda rwabonye ubuyobozi bushya, bityo urugendo rwo kwibohora rwahise rutangira aho Umunyarwanda wese atangiye gutekereza uburyo yakwihesha agaciro.

IGIHE : Murakoze ku kiganiro muduhaye

Prof.Kubwimana : Murakoze namwe


Yanditswe kuya 30-06-2012 – Saa 12:35′ na Gaston Rwaka

http://www.igihe.com/abantu/interviews/ese-u-rwanda-rwabonye-ubwigenge-busesuye-koko.html

Posté par rwandaises.com