Yanditswe kuya 28-07-2012 – Saa 09:15′ na Kagenza C.

mbasade y’Amerika mu Rwanda yatangaje ko amakuru yasakaye mu binyamakuru avuga ko abayobozi b’u Rwanda baba bashobora gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye bazira kuba u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba za M23 muri Congo Kinshasa nta shingiro afite na mba.

Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza mu nkuru yari ikubiyemo ikiganiro icyo kinyamakuru cyagiranye n’umuyobozi w’ibiro bishinzwe gukurikirana ibyaha ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko tubikesha The New Times mu kiganiro yagiranye na Susan Falatko, umwe mu bayobozi bo hejuru muri Ambasade y’Amerika i Kigali, yavuze ko Ambasaderi Stephen Rapp yitiriwe na The Guardian amagambo atigeze avuga.

Falatko yagize ati “Ambasaderi Rapp ntiyigeze avuga ko hari ugukurikiranwa mu nkiko kw’uwari we wese,” asobanura ko habayeho kumva nabi ibyo yavuze kuko icyo kiganiro yagiranaga na The Guardian cyibanze gusa kuri Charles Taylor wahoze ayobora Liberia, akaba aheruka gukatirwa imyaka 50 y’igifungo n’urukiko rwa Loni nyuma yo guhamwa n’ibyaha yakoreye mu gihugu gihana imbibi n’icye, Sierra Leone.

Rapp yakomeje agira ati “Yashakaga gushimangira impamvu ari ngombwa gukurikirana buri wese uregwa ibyaha byo kwibasira inyokomuntu, agaragaza muri rusange ko ibihugu bihana imbibi rimwe na rimwe byagiye bikurikiranwaho gutera inkunga inyeshyamba hirya y’umupaka wabyo”.

Uyu muyobozi muri Ambasade y’Amerika mu Rwanda yagaragaje ko icyo igihugu cye gishyize imbere ari “Uguhagarara mu maguru mashya kw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ihagarikwa ry’imfashanyo zihabwa imitwe y’inyeshamba, kwaka intwaro izo nyeshyamba zigasubira mu buzima busanzwe ndetse no kubungabunga umutekano w’abaturage kimwe n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Inkuru ya The Guardian yagaragaje ko abayobozi b’u Rwanda bakomeje gushinjwa gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba nubwo nta bimenyetso bifatika bitangwa bashobora gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye.

Hagati aho kuri uyu wa Kane umwe mu bayobozi bo hejuru b’uru Rukiko yatangaje ko nta muyobozi n’umwe wo mu Rwanda urwo Rukiko rurimo gukurirana, ahubwo yongera gushimangira ko ushakishwa ari Bosco Ntaganda wo mu mutwe wa M23 ukorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ubwo yari mu ruzinduko i Nairobi, Phakiso Mochochoko ushinzwe ubwuzuzanye n’ubutwererane mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye yagize ati “Nta kintu na kimwe turi gukurikiranaho u Rwanda ndetse biniyongereyeho ko u Rwanda rutari umunyamuryango w’uru Rukiko.”

Impuguke za Loni zashyize ahagaragara raporo ishinja u Rwanda kuba rutera inkunga umutwe w’ inyeshyamba za M23 zigizwe ahanini n’abigumuye kuri Leta ya Congo Kinshasa muri Mata uyu mwaka bahoze mu mutwe wa CNDP, bavuga ko kwigumura kwabo kwatewe no kuba Leta ya Kinshasa itarabashije kubahiriza amasezerano yasinyanye na CNDP tariki 23 Werurwe 2009.

Hagati aho u Rwanda rukomeje guhakana buri kimwe mu birushinjwa bikubiye muri iyo raporo.

Hejuru ku ifoto :

Stephen Rapp, umuyobozi w’ibiro bishinzwe gukurikirana ibyaha ku rwego mpuzamahanga.

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/amerika-irahakana-amakuru-avuga-ko-abayobozi-b-u-rwanda-bagiye-gukurikiranwa-n-urukiko.html

Posté par rwandaises.com