Yanditswe kuya 30-07-2012 – Saa 15:15′ na IGIHE
Habimana Yunusu wari umubitsi w’Ihuriro Nyarwanda RNC (Rwanda National Congress) yeguye ku mirimo ye yo kuba umubitsi muri iryo huriro igice gikorera mu Bwongereza, ngo kuko yasanze gahunda iryo huriro rifite ntaho ziganisha Abanyarwanda.Nyuma yo kumenya amakuru y’iyegura rya Habimana Yusunu twifuje kuvugana na we maze koko atangariza IGIHE, ko iyegura rye ari impamo. Mu magambo ye bwite yagize ati “Ubwegure bwacu bwatewe n’imikorere mibi, kuko ibyo twagiyemo dushaka guhuza Abanyarwanda twasanze ari ibindi, kuko hari ibindi birimo bihishe.”

Habimana avuga ko yeguye mu buyobozi ndetse no kuba umunyamurwango. Agira ati”Ikintu cyatumye negura ni uko icyo batubwiraga ihuriro ryari rigamije atari cyo twabonaga kuko umunsi ku munsi hari ibintu bigenda bitumvikana, mbona ntakomeza kubyihanganira”. Ikindi avuga ni uko ibya politiki abaye abiretse ahubwo agakomeza gukora akazi gasanzwe no kwita ku muryango we.

Abo yari yarakanguriye kujya muri RNC se arabasaba nabo kuva mo ?

Umunyamakuru wa IGIHE abajije Habimana niba abo yari yarakanguriye kujya mu ihuriro rya RNC azabasaba kuvamo, yagize ati “Abo nari narakanguriye kujya mu ihuriro turaganira, ariko nabo ubwabo isaha iyo ariyo yose nabo bafata icyemezo, bihitiyemo”.

Ubutumwa Habimana aha abanyamuryango ba RNC bari kumwe ni ukubashishikariza kureba igifitiye akamaro kandi cyabazanira amahoro akaba aricyo bakurikira.

Ikindi ni uko ahumuriza Abanyarwanda abasaba kuba maso no kwirinda abantu babashuka, kandi avuga ko igihe nikigera yiteguye kubwira Abanyarwanda ukuri kuri muri RNC, kuko hashobora kuba hari ibindi byinshi ngo Abanyarwanda batazi, akavuga ko kuba abari mu buyobozi barabibonye ari byiza kuko bazabishyira ahagaragara kandi bagatangaza ukuri kukamenyekana. Habimana kandi yahamije ko muri muri RNC mu Bwongereza harimo ibice bibiri bitavuga rumwe.

Habimana Yusunu yeguye ku mirimoye mu Ihuriro rya RNC ku itariki ya 26 Nyakanga 2012, yari umwe mu banyamuryango w’iri huriro mu ishami rikorera mu Bwongereza.

Iri huriro rishinja na Leta y’ u Rwanda y’uko abayobozi bari ku isonga ryaryo bakoze ibyaha bitandukanye mu Rwanda, ndetse bakaba barabihamijwe n’inkiko. Abashyirwa mu majwi ni Dr Rudasingwa Théogene, Karegeya Patrick, Gahima Gerald ndetse na Kayumba Nyamwasa.

 

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/habimana-wari-umubitsi-wa-rnc-mu-bwongereza-yeguy.html

Posté par rwandaises.com