Yanditswe  na Sengo Christian

Genève : Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi yizihije ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigengahamwe n’imyaka 18 u Rwanda rumaze rwibohoye. Abantu barenze magana atatu bari bitabiriye ibyo birori harimo abahagarariye ibihugu byabo mu Muryango w’Abibumbye (LONI), abakozi bo mu miryango mpuzamahanga i Genève ndetse nAbanyarwanda benshi batuye mu Busuwisi.

Nyuma y’indirimbo yubahiriza Igihugu, Ambasaderi w’U Rwanda, Nyirahabimana Solina yagejeje ijambo ku mbaga y’abari aho, agira ati : « Iyi sabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’igihugu cyacu Abanyarwanda twayizihije ku buryo budasanzwe kuko aho kugira ngo ibe umwanya wo kwishima gusa twafashe umwanya wo gutekereza iyo tuvuye n’iyo tugana tugamije kubaka heza hazaza h’Igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati : ”Imyaka yakurikiye ubwigenge ntiyakoreshejwe neza kuko yaranzwe n’ivangura n’umwiryane byaje kuyamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. N’ubwo Jenoside yashenye igihugu, Abanyarwanda bahisemo ubumwe n’ubwiyunge. U Rwanda ubu rukaba rwizihiza imyaka 18 y’ Amahoro, Umutekano n’Iterambere”.

Ambasaderi yagaragarije abari aho, cyane cyane abanyamahanga batazi intera u Rwanda rugezeho, bimwe mu bigaragaza igihugu kimaze gutera nko mu bijyanye na n’uburinganire, guteza imbere uburezi, guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda, kwifatanya n’ibindi bihugu mu bikorwa byo kugarura umutekano n’amahoro haba muri Afurica no ku yindi migabane y’Isi n’ibindi.

Yashoje avuga ko ibimaze kugerwaho mu myaka 18 ishize bikwiriye gutera imbaraga Abanyarwanda zo gukomeza gukorana umuhate kugira ngo bateze imbere igihugu.

 

 

 

 

Iryo jambo ryakurikiwe n’imbyino z’amatorero Nyarwanda ‘Urunan’a n’’Ineza’, ndetse n’indirimbo z’inganzo y’umwimerere z’abahanzi b’Abanyarwanda batuye mu Busuwisi.

www.igihe.com/diaspora/amahuriro/mu-busuwisi-bizihije-ibirori-by-isabukuru-y-imyaka-50-u-rwanda-rumaze-rwigenga.html

Posté par rwandaises.com