Yanditswe kuya 23-07-2012 – Saa 09:02′ na IGIHE
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Uwanyiligira Immaculée yitabiriye ku nshuro ya kabiri urugendo mpuzamahanga rw’iminsi ine ruzwi kw’izina rya 4Daagse ((Four-Day Marches/ Internationale Vierdaagse Afstandsmarsen Nijmegen). Uru rugendo rukorerwa mu Mujyi wa Nijmegen rukitabirwa n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi.
Ambasaderi Uwanyiligira umaze hafi imiyaka ibiri ahagarariye u Rwanda mu Buholandi, ni umwe mu bantu barenga ku bihumbi 40 bashoboye kugera ku murongo wo kurangiza (finish line) iminsi ine yose y’urugendo rw’amaguru rwatangiye ku italiki ya 16 kugeza 20 z’uku kwezi mu Mujyi wa Nijmegen.
Uru rugendo rukozwe ku nshuro ya 96 kandi rwitabirwa n’abantu batututse imihanda yose mu bihugu bitandukanye. Ambasaderi Uwanyiligira ni ubwakabiri yitabiriye uru rugendo.
Ambasaderi Uwanyiligira niwe wa mbere mu bahagarariye ibihugu byabo mu Buholandi ndetse no mu badipolomate mu Buholandi witabiriye uru rugendo rurangizwa na bake.
Nk’uko yabikoze umwaka ushize, Uwanyiligira yashoboye kugenda ibilometero 160 mu minsi ine aho yagendaga ibilometero 40 buri munsi. Nk’uko imibare ibigaragaza, abantu bagera kuri 620 bivanaga muri uru rugendo buri munsi kubera impamvu zitandukanye zirimo kunanirwa, kwiheba, uburwayi n’izindi.
Igihe cyose cy’urugendo Ambasaderi Uwanyiligira yagendaga azamuye ibendera ry’ u Rwanda, aho ku munsi wa mbere abaturage bo mu Mujyi wa Nijmegen n’indi mijyi yo mu nkengero zawo bari bamaze kumenya u Rwanda n’amabara y’ibendera ryarwo.
Ambasaderi Uwanyiligira yitabiriye uru rugendo rw’iminsi ine mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda no kurushyira mu binyamakuru nk’igihugu cyitabira imikino ngororamubiri. Kandi arahamagarira itegurwa ry’urugendo rusa nk’uru kuba rwakorerwa mu Rwanda mu myaka iri imbere. Cyane cyane ko iki gikorwa kizana abakerarugendo benshi.
Nk’uko tubikesha inkuru zagiye zisohoka mu binyamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ukwitabira uru rugendo mbere gato y’uko Ambasaderi Uwanyiligira atangira ndetse n’ibinyamakuru byagiye bikurikirana buri munsi iby’uru rugendo.
Eric Rugamba Umukozi muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi
http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/u-buholandi-ambasaderi-uwanyiligira-yitabiriye-urugendo-
Posté par rwandaises.com