Guverinoma ya zimbabwe yemereye ba maneko b’u Rwanda gukurikirana abakekwaho kuba barakoze ibyaha bya jenoside baba bihishe muri Zimbabwe.

Amakuru aturuka mu biro ntaramakuru Rwanda news agency aravuguko bamwe mu bakekwa kuba bihishe muri icyo gihugu harimo Major Protais Mpiranya wayoboraga itsinda ry’abasirikare barindaga umukuru w’ igihugu.

Ibi biro ntaramakuru bivuga ko Major Mpiranya yaba yari akuriye ibikorwa byo gukangurira abantu gukora itsembabwoko ryakorewe abatutsi. Mu bindi uno mugabo akekwaho nk’uko RNA bibivuga ngo harimo kuba ari we wayoboye igitero cyahitanye uwari minisitiri w’ intebe Agathe Uwiringiyimana hamwe n’abasirikari 10 b’ababiligi tariki ya 7 Mata 1994.

Giles Mutsekwa wungirije minisitiri w’ ububanyi n’amahanga muri Zimbabwe atangaza ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’ inzego z’ umutekano z’ u Rwanda mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bivugwa ko baba bakingiwe ikibaba na perezida Robert Mugabe nk’ uko ibyo biro ntaramakuru bibivuga.

Gusa n’ubwo ngo byaba bikekwa ko Major Mpiranya yaba yihishe muri Zimbabwe, RNA bivuga ko hari andi makuru avuga ko uyu mugabo yaba yarapfuye azize Sida.

Foto: Zimbabwe Telegraph
Fidèle Niyigaba

http://www.igihe.com/news-7-11-2902.html

Posté par rwandaises.com