Kuwa 19 Kanama, urubyiruka rwo muri Diaspora ya Indiana na Michigan muri Leta Zunze Ubumwe z’America, rwasuye ikigo cy’ababatagira amazu kizwi kwizina rya ‘’The homeless center of South bend’’.
Asobanurira urubyiruko rw’Abanyarwanda umuyobozi w’ikigo Dr. Pete Lombardo yavuze ko iki kigo kimaze imyaka 25 gishinzwe.
Bimwe mu byatumye kijyaho kandi kikajya mu mujyi rwagati, byatewe nakajagari k’abantu bahoraga mu muhanda basaba abagenzi amafaranga bityo bigatera akajagari mu mujyi.
Yakomeje avuga ko ikikigo gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 200 ku munsi, mubufasha giha abakigana, harimo amacumbi, amafunguro n’imyenda yo kwambara, ubumenyi kuva kurwego rw’ikiburamwaka kubana, kugeza ku mashuri yisumbuye, ubuvuzi nibindi.
Uhagaririye urubyiruko muri Diaspora ya Indiana na Michigan Rutsobe Nsengiyumva yavuze ko zimwe mu ntego z’uru rubyiruko rw’Abanyarwanda, ndetse n’Abanyarwanda bandi muri rusange, harimo gufasha abaturage bo muri izi leta zombi uko babishoboye, bamenyekanisha agaciro k’igihugu cyabo naho kigeze kiyubaka mu nzira y’amajyambere.
Mu mpano zatanzwe n’Abanyarwanda harimo imyambaro, n’ibiryamirwa kuva kubana kugera kubakuru.
Rutsobe yakomeje avuga ko kugirango iki gikorwa kigerweho habaye ubwitange bukomeye ku Banyarwanda bose batanze izimpano, ubuyobozi bwa Diaspora ya Michigan na Indiana.
Umuyobozi ushizwe abategarugori Rufuku Jacquelline ni umwe mu bafashe iyambere mu gukangurira imiryango y’Abanyarwanda mu kwitabira ikigikorwa cyurukundo n’ubugiraneza.
Mu buhamya bw’umwe mubafashwa n’iki kigo n’umuyobozi wacyo, bashimye byimazeyo uru rubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, avuga ko bishimira intambwe igihugu cy’u Rwanda kimaze gutera nyuma, yamahano cyanyuzemo.
Inkuru twohererejwe na Diaspora ya Michigan na Indiana
Posté par rwandaises.com