Nyuma y’umukino ubanza wari wabereye i Kigali Amavubi agatsinda Mali 2-1, ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, yinjijwe ibitego 3 ku busa aribyo byayiviriyemo gusezererwa.
Mu gice cya mbere, Amavubi yagerageje gusatira, ndetse ku munota wa 9 Emery Bayisenge yahushije igitego ubwo yateraga umupira n’umutwe ugafata ku giti cy’izamu.
Ikipe ya Mali yagerageje kubuza Amavubi gukina umukino wabo wo hasi bamenyereweho, bakinira hejuru kandi bakarusha Amavubi kwaka umupira, ibi bikaba byagoye cyane abasore b’u Rwanda kugira icyo bakora.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 5, umusore Samba Diallo wanatsinze igitego mu mukino ubanza i Kigali, niwe wafunguye amazamu y’u Rwanda ku gitego yatsinze nyuma ya kufura(coup Franc) yatewe bakayigarura mu kavuyo uyu musore ahita asunikiramo igitego.
Iki gitego cyahaye Mali imbaraga zo gukomeza gusatira maze ku munota wa 62 Samba Diallo asubizamo ikindi gitego mbere y’uko, ku munota wa 70 Adama Traore ashyiramo icya gatatu cyashimangiye gusezererwa bidasubirwaho kw’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20.
Ibi bitego byose byagiyemo ku makosa mato mato yakorwaga na ba myugariro, abakinnyi ba Mali bakayakosoza ibitego.
Uyu mukino waberaga i Bamako muri Mali wari uwo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Algeria mu mwaka wa 2013. Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 asezerewe atsinzwe ibitego 4 – 2 mu mikino yombi.
source : Igihe.com
Posté par rwandaises.com