Kuba Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ku itangazamakuru, ni amahirwe abanyamakuru batitesheje kuko bamubajije ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aha ni nyuma y’iminsi mike inama y’abakuru b’ibihugu bigize inama ku mahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari yemeje ishyirwaho ry’umutwe udafite aho ubogamiye w’ingabo zo mu karere uzacunga umupaka w’u Rwanda na Congo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ishyirwaho ry’umutwe udafite aho ubogamiye w’ingabo zo mu karere uzacunga umupaka w’u Rwanda na Congo ushobora gutanga umusaruro, kuruta kuhashyira ingabo zivuye mu mahanga kuko abo ikibazo gifiteho ingaruka nibo bakitaho kurusha abandi.

Kagame kandi yangeye gushimangira ko nta nkunga u Rwanda ruha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo, kuko n’abakoze Raporo bagashinja u Rwanda bayikoranye amakosa.

Nk’uko tubikesha ORINFOR, Perezida Kagame yagaragaje ko afitiye icyizere uwo mutwe kurusha ingabo za MONUSCO zimaze imyaka 13 muri Congo ngo zikaba nta musaruro.

Yagize ati “Abakongomani bashobora kuba barifuzaga umutwe w’ingabo mpuzamahanga ziturutse hanze y’Akarere ariko se zari kuza zigakora iki ? Abakongomani bumva izo ngabo mpuzamahanga zaza zikabafasha kurwana urugamba. Ibyo bivuze iki ? Icya mbere muri Congo hari ingabo mpuzamahanga, ingabo ibihumbi 18 za MONUSCO zirakora iki muri Congo ? Zihamaze imyaka 10 cyangwa irenga ni 13 yose. Zirakoresha miliyari isaga imwe y’amadorali ku mwaka, ngaho kuba n’imyaka 13 wumve. Rero ntacyo byantwara hagiyeho umutwe w’ingabo zo mu Karere ukagarura amahoro muri Congo. Umutwe w’ingabo zo mu Karere niwo watanga umusaruro kurusha undi ugizwe n’ingabo zivuye iyo bigwa. Kuko nabonye ko tutikemuriye ibibazo nta wundi wabidukemurira ntacyo bibabwiye.”

Perezida Kagame yongeye no gushimangira ko ntaho U Rwanda ruhuriye n’ikibazo cya Congo, kuko ngo intambara yaho yazutse kubera abanyamahanga bakomye rutenderi bagashuka Kabila ngo gufata General Bosco Ntaganda bizamurinda ibibazo ku buyobozi.

Iyo migambi yose ngo ipfubye ntigere ku ntego zayo ngo bahindukiranye u Rwanda barugerekaho ibibazo hashingiwe kuri raporo ikoze mu buryo bufutitse.

Perezida Kagame yagize ati “Ubwo bakoraga iyo raporo, ni gute abantu biyita impuguke bibagiwe kubaza u Rwanda ibyo ruvuga ku byo rushinjwa. Nyuma yaho icyo twaje kuvumbura ni uko umuyobozi w’izo mpuguke zakoze raporo ari umuntu ukwirakwiza ibitekerezo bya FDLR nk’uko bigaragazwa n’inyandiko yagiye asohora 2004, 2006 n’iyindi myaka. Twashakashatse izo nyandiko zose tubwire Loni tuti “ Uburyo mwakoze raporo burapfuye none nimurebe n’izi nyandiko”. Babuze aho barigitira nubwo batajya bakorwa n’ikimwaro ariko nyine barabyivurugutamo byarabayobeye.”

Gusa ariko nanone Perezida Kagame yongeye kwibaza icyo Itangazamakuru ryo mu karere rifasha iyo habaye ikibazo nk’iki, usanga kirimo kubeshya gushyigikiwe n’itangazamakuru mpuzamahanga.

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/perezida-kagame-yongeye-kugira-icyo-avuga-ku-kibazo-cya-congo.html

Posté par rwandaises.com