Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Masozera Robert arahamagarira Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu n’inshuti zabo gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund, ababwira ko bifite akarusho katagereranwa, harimo ishema, ishyaka, urukundo no kwihesha Agaciro.

Mu butumwa bwe masozera agira ati ”Bavandimwe mwese dusangiye u Rwanda mutuye mu Bubiligi, ndabasuhuje mwese kandi mbifuriza ibihe byiza mu miryango yanyu.

Ngirango mwashoboye gukurikirana mwese mu makuru, ko ku itariki ya 23 Kanama, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ikigega  » Agaciro development Fund ».

Nkuko byasobanuwe, icyo kigega ni umugambi mushya w’Abanyarwanda ugamije gushyiraho uburyo bwihariye bwo gutanga umusanzu mu Kigega kizafasha u Rwanda gukomeza intego z’iterambere no kwiyubaka nk’igihugu hagamijwe kudakomeza gutega amaso ak’imuhana.

Ni ikigega kije cyunganira uburyo butandukanye u Rwanda rwari rusanzwe rubonamo amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’iterambere, ariko kikagira umwihariko wo kuba icy’Abanyarwanda ari nabo batangamo umusanzu wabo.

Niyo mpamvu dukangurira Umunyarwanda wese n’inshuti z’u Rwanda, n’undi muntu wese ubyifuza kuzashyira umusanzu we muri icyo kigega. Ashobora kuba umuntu ku giti cye, itsinda ry’abantu, ishyirahamwe cyangwa umuryango uyu n’uyu ».

Ambasaderi Masozera kandi yasabye Abanyarwanda gukoresha uburyo bwashyizweho mu gutanga inkunga yabo muri iki kigega, bakoresheje ikoranabuhanga rya telefoni cyangwa se bakoresheje amakarita y’ikoranabuhanga

http://www.igihe.com/diaspora/u-bubiligi-ambasaderi-masozera-arahamaragira-abanyarwanda-gushyigikira-ikigega-agaciro.html

Posté par rwandaises.com