Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nzeri 2012, Minisitiri Louise Mushikiwabo kuri ubu uri ku mugabane w’u Burayi, yanyuze mu gihugu cy’u Bufaransa aho yagiranye ikiganiro na Televiziyo y’Abafaransa France 24 muri studio zayo i Paris.

Muri icyo kiganiro cyamaze iminota isaga 12, umunyamakuru wa France 24 Marc Perelman mu bibazo yamubajije yibanze cyane ku kibazo cya Congo, aho Minisitiri Mushikiwabo yamubwiye ko guhana u Rwanda atari byo bizatanga umuti w’ikibazo cy’icyo gihugu, aha yari abajijwe ku cyo yavuga ku kuba abayobozi ba Congo bamaze iminsi basabira ibihano bamwe mu bayobozi ba Leta y’u Rwanda, ndetse na nyuma yaho bimwe mu bihugu bihagarikiye inkunga ku Rwanda.

Ku kirebana no kuba nyuma y’itahuka ry’ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe zavuye muri Congo, aho zafatanyaga n’iza FARDC (ingabo za Leta y’icyo gihugu) mu bikorwa byo kurwanya FDLR, ibi bigakurikirwa n’uko abategetsi bo muri Leta ya Congo baboneyeho kuvuga ko iryo tahuka ryari ikindi kimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba za M23, Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko kuva mu myaka ibiri ishize ingabo z’u Rwanda zari muri Congo Kinshasa zifatanya n’iz’iki gihugu, ndetse ngo

 

Guhana u Rwanda sibyo bizatanga umuti ku kibazo cya Congo – Mushikiwabo

Posté par rwandaises.com