Yanditswe na Izuba Rirashe

Umuryango FPR Inkotanyi uratangaza ko ushyize imbere gucyura impunzi z’abaturage bari mu nkambi aho gucyura abanyepolitiki bahunze igihugu.

Komiseri ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umwe mu batangije Umuryango FPR Inkotanyi avuga ko gahunda y’umuryango ari ugucyura Abanyarwanda mu gihugu cyabo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Senateri Tito Rutaremara yagize ati, “ntitwifuza ubuhunzi, turakora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bagaruke mu gihugu cyabo, udashatse kugaruka agahabwa ubwenegihugu aho atuye. Ni nayo mpamvu Itegeko Nshinga ryacu ryemera ubwenegihugu bubiri.”

Nyuma yaho hakomeje gutahuka bamwe mu banyapolitiki bagiye banenga imikorere ya FPR-Inkotanyi, Hon. Tito Rutaremara yavuze ko FPR idashishikajwe no gusenya abatavuga rumwe nayo, yagize ati, “gahunda yacu si ukurwanya abo tutavuga rumwe nabo ahubwo ntidushaka Umunyarwanda witwa impunzi.”

Yongeyeho ko abashobora guhungabanya umutekano w’igihugu atari abanyapolitiki basanzwe kuko badashobora gufata intwaro. Yagize ati “ “Bariya benshi [abaturage baba mu nkambi] nibo bakomeye, none se abo banyapolitiki bafata intwaro bakarwana ? Abenshi barimo gusaza, nibashaka bazataha ariko nibataza ni akazi kabo.”

Mu mezi 10 hamaze gutaha abasaga 8000

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryemeje ko nta Munyarwanda ukwiye kuba cyitwa impunzi ndetse impunzi z’Abanyarwanda zihabwa kugeza umwaka utaha (Kamena 2013) kugira ngo zitegure gutaha.

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) iratangaza ko mu mezi icumi (10) ashize, hatashye Abanyarwanda 8835, mu gihe umwaka ushize (2011) hatashye 7560, impunzi nyinshi zikaba zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda, abandi bakomeje kuza baturutse Malawi, Zambiya na Kongo Brazaville.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR Antoine Ruvebana, avuga ko mu bamaze gutahuka abenshi ari abahoze batuye mu Ntara y’Iburengerazuba cyane cyane muri Nyabihu (hamaze gutaha 5982), Rubavu (5858), Karongi (4061), Rutsiro na Musanze.

Kuki nta gahunda yo gucyura abari i Burayi ?

Minisiteri ifite inshingano zo gucyura impunzi imaze kuzenguruka mu bihugu by’Afurika bibarizwamo impunzi, ariko nta na rimwe bari bajya gukangurira impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Amerika n’ibihugu bimwe by’i Burayi.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, Antoine Ruvebana yagize ati, “Nta na rimwe twigeze tujya mu bihugu by’i Burayi kuko nubwo ari impunzi badatuye mu nkambi kandi bafite uburyo babayeho bwihariye ku buryo abana bishyurirwa amashuri.”

Mu bihugu by’i Burayi habarirwa impunzi z’Abanyarwanda ibihumbi magana inani. Igihugu cy’u Bufaransa gicumbikiye 2496, u Bwongereza 1333, u Bubiligi 981, Canada 1769 na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 928.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kandi yiteguye Abanyarwanda benshi bazatahuka umwaka utaha, ariko bamwe bakaba bashobora guhabwa ibyangombwa ku buryo bazasubira mu bihugu bari barimo bagakomeza imirimo yabo, abandi nabo bakaba bashobora kuzaguma aho bari bari bagahabwa ubwenegihugu.

Source  IGIHE

Posté par rwandaises.com