I Buruseli mu Bubiligi, mu gace ka Matonge gaherereye muri komini ya Ixelles gakorerwamo ahanini ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’Abanyafurika biganjemo Abakongomani n’Abanyarwanda, hakunze kubera imvururu n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi akenshi byibasira Abanyarwanda.

Aka gace ka Buruseli benshi bavuga ko kadasanzwe, kuko imibare iherutse gutangazwa na BBC igaragaza ko Matonge ibarizwamo Abakongomani 25,000 n’Abanyarwanda bagera ku 10,000.

N’ubwo hashize imyaka itari mike hakunze kurangwa n’ubugizi bwa nabi, ahanini biturutse ku Bakongomani baba batishimiye ibibera mu gihugu cyabo, aho usanga bigaragambije ku mpamvu zitandukanye haba mu gihe cy’amatora cyangwa cy’intambara ; kuva aho umutwe w’inyeshyamba za M23 wafatiye Umujyi wa Goma ibintu byarushijeho guhindura isura.

Umwe mu batuye i Buruseli waganiriye na Slate, yagize ati « Abakongomani n’Abanyarwanda kuri ubu bahurira Matonge mu rwego rwo kuganira ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo rimwe na rimwe bikarangira bagundaguranye. »

Kenshi ubushyamirane bukunze kurangwa no guterana amagambo hatitabajwe ibipfunsi n’amakofe, rimwe na rimwe hakabaho ubwo bivamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bamwe bagakubitwa bikabaviramo gukomereka. Ingero z’Abanyarwanda bamaze guhohoterwa n’Abakongomani ni nyinshi, aho usanga babubikira mu muhanda bakabakubita.

Aha twavuga nk’abasore bahohotewe barimo Cyaka, Albert Gakwaya na Mwiseneza Jules. Aba bose barahohotewe hafi yo kuhasiga ubuzima, nyuma y’aho udutsiko tw’Abanyekongo barebaga gusa amasura yabo bakababonamo Abanyarwanda.

Bamwe mu Bakongomani batuye i Matonge usanga bashinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23, bityo buri wa kane bamwe muri bo bagahura bakigaragambya mu mahoro bamagana M23 kugeza ubwo kuri ubu iyi myigaragambyo yo ku wa kane isigaye yarabaye nk’umuco kuko idasiba.

Abanyarwanda bagenda i Matonge muri iki gihe baba bigengesereye.

 

Imyigaragambyo y’abakongomani i Matonge

Ruhumuza Mbonyumutwa, ni Umunyarwanda ukora umwuga w’itangazamakuru mu Bubiligi. Ati « Njya i Matonge ari uko nkeneye kwiyogoshesha umusatsi gusa muri iki gihe. Sinshobora na rimwe kuhamara umwanya munini, ni ibyo kwitondera cyane ! »

Inkomoko y’izina Matonge n’amwe mu mateka y’aka gace

Matonge ni agace gaherereye muri Komini ya Ixelles mu mujyi wa Buruseli, ahanini gakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi ku buryo benshi mu bahakorera usanga bataha mu bindi bice bya Buruseli. Bake muri bo b’Abakongomani ni bo usanga bahakorera banahatuye.

Izina Matonge ryakomotse ku gace k’i Kinshasa kitwa Matonge gaherereye muri Komini ya Kalamu, kamwe mu duce usanga dushyushye cyane nijoro mu mujyi wa Kinshasa.

Aha ni ho Koffi Olomide, Papa Wemba n’ibindi byamamare muri muzika ya Congo wasangaga bifite ibyicaro.

 

Umwe mu mihanda yo mu gace ka Matonge mu Bubiligi

Mu myaka yo mu 1950, hafi y’aho Matonge yo mu Bubiligi hari inzu yitwa Maisaf « Maison Africaine » yari ihuriro ry’abanyeshuri bakomakaga muri Congo bari barahawe buruse yo kwiga mu Bubiligi. Ku rundi ruhande kandi hafi ya Matonge hari icyicaro cy’ibiro byari bishinzwe ibijyanye n’ubukoloni.

Nyuma y’aho Congo Kinshasa iboneye ubwigenge, urujya n’uruza rw’abimukira rwakomeje kwiyongera, i Matonge hatangira kugaragara ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye by’Abanyafurika biganjemo Abakongomani.

Muri ibyo bikorwa harimo za Resitora, aho bogoshera, amaduka acuruza ibitenge n’ibindi. Muri aka gace byageze aho habarurwa Abanyafurika bakomoka mu bihugu 45 n’abandi bafite inkomoko zindi nk’Abanyamerika y’epfo.

Mu ntangiriro Matonge yari ituwe ahanini n’Abakongomani, yarushijeho gutera imbere biturutse ku bandi Banyafurika bahimukiye barimo Abanyarwanda, Abarundi, Abanyamali n’Abanyasenegale.

Foto : Net

http://www.igihe.com/diaspora/matonge-agace-ka-buruseli-abanyarwanda-basigaye-bagendamo-bigengesereye.html

Posté par rwandaises.com