Mu minsi yashize abazi ibibera muri Kiliziya Gatolika (Abanyaroma) y’i Rwanda bakomeje kujya bumva kandi babona imyitwarire mibi ya benshi mu bayobozi bayo.
Ibibazo by’inzangano, ivangura (ari naryo ryatumye benshi bijandika muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) ubujura, ubusambanyi, ubusinzi n’ibindi biraboneka ko bikomeje, muri rusange, kumunga Kiliziya ya Nyagasani.

Muri iyi minsi no muri Kiliziya Gatolika y’i Rwanda haravugwa bimwe mu bibazo bimaze igihe bitungwa agatoki n’ahandi hirya no hino ku isi, bireba abapadiri, abasenyeri n’abandi “bihaye” Imana biganisha ku mibonano mpuzabitsina! Iby’abapadiri cyangwa abasenyeri babyara abana hirya no hino (kandi ubundi batubeshya ngo ntibashaka abagore) ntawe utabizi!

Igitangaje rero kandi gihangayikishije abantu bakomeje kuvuga bucece ni ibibazo bireba “abihaye Imana” basigaye baryamana n’abo bahuje ibitsina (homosexuality). Ni ibyo gucungira hafi kuko bashobora no guhohotera abana bacu bakiri bato (pedophilia).

Abakurikiye ikibazo cy’abapadiri n’abafaratiri bo mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda baryamana n’abo bahuje ibitsina barumva neza ibyo tuvuga.
Igitangaje ni uko bamwe mu bategetsi ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda basa n’aho ntacyo bibabwiye. Urugero rufatika ni urwa Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, ari we Bimenyimana Yohani Damaseni (alias Katabirora Birora) usa n’aho intego ye ari ugusenya gusa! Uwo musenyeri asa n’aho ari intumva! Uti kuki?

Nk’uko twari tumaze kubivuga, nyuma y’aho bibonekeye ko aho mu iseminari nkuru ya Nyakibanda hari ibyo bibazo by’abapadiri n’abafaratiri baryamana n’abo bahuje ibitsina, hakozwe iperereza (ariko risa n’iryagizwe ibanga) kugira ngo barebe abari babifitemo uruhare kandi barababona koko. Bamwe mu bapadiri aho kugira ngo bafatirwe ibihano, ahubwo barabimuye (ndetse bamwe abasenyeri babo babohereza kwiga hanze y’igihugu (ni agatangaro!) naho abafaratiri bari babirimo babasabira guhagarikwa ntibakomeze inzira igana ubupadiri.

Muri abo baryamana n’abo bahuje igitsina harimo n’umusore uwo musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana abareye se wabo (yitwa Placide). Kimwe n’abandi basangiye icyaha hemejwe ko yahagarikwa, ariko uwo musenyeri ashaka kumuha upupadiri ku ngufu, abonye hari ababyamaganye ashaka kumwohereza i Burayi ngo abe ariho azaherwa ubupadiri, ariko nabyo asa n’ubigenje gahoro ngo abantu babanze bibagirwe!

Mu nama uwo musenyeri aherutse kugirana na bamwe mu byegera bye bemeje ko uyu mwaka utazarangira uwo Placide adahawe ubupadiri! Ubwo se uwo musenyeri koko izina siryo muntu (Katabirora)?! Ubwo se arabona ko uwo muhungu we atakoze (cyangwa adakora) ibyaha nk’iby’abandi basezerewe! Ubwo se arakeka ko iyo ngeso mbi iranga uwo muhungu we yayicitseho?! Munsenyeri Bimenyimana namenye neza ko turambiwe imyitwarire ye mibi irenze urugero!

P. Sankara

Posté par rwandaises.com