Yanditswe  na Karirima A. Ngarambe

Mu gikorwa cya « Rwanda Day 2013 » cyabereye London, kitabiriwe n’abantu bavuye impande n’impande z’Isi, harimo n’abacuruzi n’abafite ibyo baje kumurikira Abanyarwanda n’inshuti zabo ibyo bagezeho mu rwego rwo kwihangira imirimo. Aimable Ndayambaje Umunyarwanda w’imyaka 30 y’amavuko nawe ni umwe mu banyadushya bari bitabiriye icyo gikorwa.Aimable Ndayambaje yashinze sosiyete « MIZIGO Africa CARGO » ifasha abantu gutumiza ibintu mu mahanga nk’i Burayi batiriwe bajyayo.Nyuma y’ibiganiro byabereye muri Rwanda Day London 2013, yagiranye ikiganiro na IGIHE atangaza ibyishimo yagize byo kubasha kwibwirira Perezida Paul Kagame n’imbaga y’abantu bari aho uko umushinga we ukora n’aho ugeze.Ndayambaje kandi yadutangarije ko yanejejwe no kuba we yarabashije gushyira mu bikorwa intego y’umukuru w’igihugu ikangurira urubyiruko rw’u Rwanda kwiga bashyize imbere kwihangira imirimo.

Ndayambaje yagigize ati « Nubwo iyi ntego nari narayishyize mu bikorwa mbere y’uko mbyumva i London muri Rwanda Day, nzakomeza kurushaho kuyinoza no kuyikangurira urundi rubyiruko nk’uko twabisabwe na Perezida, kandi nzarushaho gutanga servise nziza. »

Aha Ndayambaje kandi yaboneyeho gusaba Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi bakenera kwikoreza imizigo bayivana mu mahanga ko bagana « MIZIGO Africa CARGO » kuko intego yabo ari ukugeza ibintu aho bijya mu buryo bwihuse kandi buhendutse, mu rwego rwo gutanga umusanzu ku igabanuka ry’ibiciro muri Africa.

« MIZIGO Africa CARGO » mu bindi bishyashya igezeho, yadutangarije ko bashyizeho na serivise yo gufasha abantu bakeneye kugura ibintu mu mahanga, bataramenyera aho babivana n’uko bigenda.

Muri MIZIGO Africa CARGO hashyizweho abakozi bashinzwe kwakira ibyifuzo by’abakiriya bari muri Afurika, bakabashakira ibyo bakeneye batiriwe bajya i Burayi, nyuma hakabaho uburyo bwo guhanahana amakuru baboherereza nk’amafoto yabyo n’ikiguzi cyabyo kugira ngo nabo bagire uruhare mu guhitamo ibibanogeye nubwo baba badahari.

Nyuma iyo ibyo birangiye bishyura kuri Banki bahawe na « MIZIGO Africa CARGO » yaho baherereye kandi mu mafaranga y’igihugu barimo (monnaie local), imizigo yabo ikoherezwa mu buryo bwizewe kandi bwihuse, bityo umwanya n’amafaranga bari gukoresha mu ngendo bigakoreshwa ibindi bizana inyungu.

Ikindi gishya « MIZIGO Africa CARGO » yadutangarije ni uko abantu bafite ibibazo by’amamodoka yabo yaheze mu bwato bwahagaritswe hashize amezi agera kuri atandatu ku cyambu cya Anvers mu Bubiligi bashobora kwishyira hamwe bagakurikiranirwa ikibazo cyabo mu buryo bwihuse kubera ko hazaba hashyizweho urwego rw’ababuranira abandi (Avocats) bazabakurikiranira urwo rubanza kugeza bahawe imodoka zabo, bakanabishyura amafaranga yabo batanze n’indishyi.

MIZIGO Africa CARGO ikaba isaba ko abafite icyo kibazo bayandikira bakayiha amazina n’ubundi buryo bwatuma bahanahana amakuru (coordonnées). Ndayambaje arasaba kandi n’abantu b’abashoramari baba bifuza gukorana na « MIZIGO Africa CARGO » mu rwego rwo gufungura agences hirya no hino ku Isi, ko imiryango ifunguye mu rwego rwo kugira ngo ibiciro byo gutwara ibintu bigabanuke Afurika ikomeze yiteze imbere.

Aimable Ndayambaje yakomeje yerekana ko intego ye ya mbere muri kompanyi ye ari ugutanga serivise nziza kandi yihuse ku bakiriya babasanga, aboneraho no kubwira abari mu Rwanda ko azaza mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena akazenguruka u Rwanda hose ahereye i Kigali ngo asobanurire abifuza gukorana na « MIZIGO Africa CARGO » imikorere yayo mu buryo burambuye.

 

Aimable Ndayambaje w’imyaka 30 washinze kompanyi MIZIGO Africa CARGO (Ifoto/Karirima)

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/kompanyi-mizigo-africa-cargo

Posté par rwandaises.com