Yanditswe Murindabigwi Meilleur

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari mu iyizihizwa ry’umunsi wahariwe u Rwanda uzwi nka « Rwanda Day » i London mu Bwongereza, yahaye impanuro abari bitabiriye iki gikorwa ngaruka mwaka gihuza Abanyarwanda baba hanze yarwo, aho yabasabye gukomeza kwiha agaciro, kwima amatwi abashaka kubatanya kandi no gukora cyane kugirango babashe kwibeshaho badategereje inkunga.Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abagera ku bihumbi bitatu barimo abacuruzi 260 bari baturutse mu Rwanda, bari bateraniye mu nzu mberabyombi ya Troxy mu Mujyi wa London kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gucurasi, Perezida Kagame yabanje gushimira abitabiriye uyu munsi, anibutsa akamaro ka Rwanda Day, aho yavuze ko ari umwanya wo kugaragaza ko Abanyarwanda bahawe amahirwe hari byinshi bashobora kugeraho kandi byinshi bigenda bituruka ku gushyira hamwe no gukunda u Rwanda.Ibibazo byo muri 2012Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwikorejwe ibibazo rudafitemo uruhare (Kugira uruhare mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo), kandi byari biremereye, binaremereye abakwiye kuba babicyemura aribo ba nyirabyo, cyangwa se abakwiye kubafasha mu kubikemura.Ibi kandi byaje mu gihe u Rwanda narwo rwari rufite ibibazo bigomba gushakirwa ibisubizo. Kuri Perezida Kagame asanga u Rwanda rudakwiye kwikorezwa ibibazo by’abandi.kuko buri gihugu na buri bantu bagira ubuzima bwabo bagomba kubaho.Perezida Kagame yagize ati “Ubuzima bwacu nitwe tugomba kububa, ubuzima bwacu ni ubwacu”. Aha yashimangiraga ko buri wese aho ava akagera afite ubuzima bwe kandi ko umuntu atabaho ubuzima bwe ngo abeho n’ubw’undi.Yagize ati “Ntabwo wabaho uko ubayeho ngo nurangiza uze untegeke uko ngomba kubaho. Icyo ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda gusa ni ikibazo dusangiye n’abandi Banyafurika”.Perezida Kagame avuga ko kubera amateka y’Abanyarwanda basigaranye isomo rivuga ko buri wese akwiye kubaho ubuzima bwe, kuko buri wese akwiye kwigira kandi akigenera, ibyo ngo ntabwo bigomba kuba ikibazo ku Banyafurika, ahubwo byagomye kuba igisubizo.Kuri Perezida Kagame asanga Isi yose yarateraniye ku Rwanda umwaka ushize aho abatandukanye bagambanye bakavuga ko bashaka guhagurukira u Rwanda, muri icyo gihe kandi ngo nibwo Perezida Kagame yamenye ko u Rwanda atari rutoya nk’uko bivugwa, kuko abantu bose bahagurutse bagashaka kurushakaho umugabane. Yagize ati “Impamvu atari ruto si ikindi, ni abantu, ni mwebwe Abanyarwanda”.

Nubwo byagenze gutya ariko Perezida avuga ko ibibazo Abanyarwanda bagize babigize ibyabo, bityo n’ibisubizo bikaba bigomba kuva muri bo kandi byose bigashingira ku kwiha agaciro. Ati “Iyo wiyubashye ukubaha n’abandi, n’abandi barakubaha, iyo wiyandaritse uba wiyimye agaciro nta wundi ukaguha”.

Miliyoni yavuye mu bukene mu myaka 6

Perezida Kagame yashimangiye ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2011 abagera kuri miliyoni bavuye mu bukene, kandi ubu bakaba babihamya, ibi byose ngo imvano ni agaciro Abanyarwanda bihaye.

Guhanga umurimo

Nubwo Leta izakomeza gushyira ingufu mu burezi, Perezida Kagame ashimangira ko urubyiruko rugomba kugira intumbero yo kwiga, ariko kandi nyuma yo kwiga ntibatumberere gushaka akazi, ahubwo bakwiye guharanira guhanga umurimo. Yagize ati “Rubyiruko dukore uko dushoboye kugirango mubone uko mwiga, mujye mwiga mutekereza guhanga umurimo kurusha kugenda ugira uwo wishyuza ko agomba kuguha umurimo. Niko bikwiriye kumera mu mitekerereze”.

Guhanga umurimo kandi ngo bihera mu mitekerereze mu kwiga ndetse no gushaka ubushobozi, mugIhe ufite ibyo, n’amafaranga nayo agera aho akaboneka iyo abantu bashyize ingufu mu kuyashaka.

JPEG - 222.7 ko
Inzu mberabyombi Troxy yizihirijwemo Rwanda Day yari yakubise yuzuye

Imfashanyo

“Ku Isi nta gihugu, nta bantu bafite icyo babagomba, nta bafite icyo babagomba, (…). Imfashanyo, ariko ubundi iyo neza bagira yo kuyiduha ituruka he ? Iva kuki ? Ibihugu bizajya bihora bivana imisoro mu baturage babyo, bakagomba kuvanaho umugabane bagomba guha u Rwanda n’abandi Banyafurika, ndetse byaba bitabonetse tukarakara tugatongana ngo imfashanyo kuki itaje ? Wayikoreye iki se ? Wakoze iki ? Kuki umuturage w’ikindi gihugu agomba gutunga Abanyarwanda ariko ? Ni ukubera iki ? » Ibi ni ibyibazwa na Perezida Kagame.

Yibukije abari aho ko nta muntu ufite umwenda wo gutunga Abanyarwanda, kandi ngo iyo ibitekerezo bihindutse umuntu abasha kwibeshaho. Yanenze bimwe mu bihugu bitanga imfashamyo bidashyigikira gahunda y’ibihugu yo kwikura mu bukene ngo bibashe kubaho bidategereje imfashanyo. Yagize ati “Umuntu arakubwira ati rwose warakoze narakuvunnye cyane ariko ndashaka gukora ku buryo nakugabanyiriza guhora umpetse ku mugongo nkubereye umuzigo, akavuga ngo komeza umbere umuzigo ?(…)”.

Kagame avuga ko umubyeyi uhora ushaka guheka umwana wakuze haba harimo ikibazo, gishibora kuba gituruka ku mubyeyi ushaka guhora yonsa uwakuze aho kumucutsa, cyangwa se umwana ukomeza gushaka guhekwa no konka. Ariko kandi ngo Abanyarwanda n’Abanyafurika ntibagombye kubaho bafite ubwenge, n’amaboko bakagira umutungo kurusha bose, gusa kubera imitekerereze na politiki mbi umutungo ngo ukiza abandi bantu batari Abanyafurika bakarengaho bakagaruka kubatunga, ndetse bakabakubitira kubatunga cyangwa se bakabatungira kubakubita.

Guterwa amagi

Perezida Kagame yanenze bamwe bari baje mu myigaragambyo yibaza impamvu bamuteraga amagi, kandi nabo bayakeneye bakaba bari bakwiye kuba bayarya.

Ikindi kandi ni uko aba bari mu myigarambyo ngo byabagora gusobanukirwa icyo bakora ndetse n’uburyo bageze mu Bwongereza. Ibibazo bya Congo byabazwaga Perezida Kagame bakaba batari bakwiye kubibariza mu Bwongereza, ahubwo babimubariza muri Congo, cyane ko aribo bakwiye gukemura ibibazo byabo.

Asoza ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazi ibibazo byabo kandi bagomba kubigira ibyabo, bakaba bazakomeza gukora cyane kugirango ibibazo bibashe gukemuka. Yagize ati “Akimuhana kaza imvura ihise”.

Nyuma y’iri jambo hakurikiyeho umwanya wo kubaza ibibazo, ndetse no gutanga ibitekerezo, ahagaragaye abanyafurika baturuka mu bihugu bitandukanye birimo Mali, Guinea, Senegal, Nigeria no mu bindi bihugu by’Afurika, bamwe muri bo bagiye bafata ijambo bagaragaza ko u Rwanda rukwiye kubera icyitegererezo ibihugu bakomokamo.

Umwe muri izi nshuti z’u Rwanda yabajije Perezida Kagame icyo u Rwanda ruri gukora cyangwa ruzakora kugirango rutazahinduka nka Zimbabwe na Mali, byombi byigeze kuba intangarugero ku mugabane w’Afurika ariko nyuma bikaza kuyoborwa nabi, amusubiza ko igisubizo kuri iki kibazo gifitwe ahanini n’Abanyarwanda ubwabo, yaba ari abari mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo kuko bafite inshingano zo gukomeza umurongo iguhugu kirimo.

Ni ku nshuro ya kane umunsi nyarwanda wizihijwe nyuma ya Chicago na Paris muri 2011 ndetse na Boston muri 2012, kuri iyi nshuro akaba ari London yari itahiwe, aho yitabiriwe n’abantu barenga 3000, ndetse abandi barenga 300 bahera hanze y’umuryango kuko inzu mberabyombi yari yuzuye.

Abitabiriye Rwanda Day, benshi muri bo bagize ubwitange budasanzwe kuko baturutse kure, barimo abavuye mu Bubiligi n’imodoka bagaca mu Bufaransa, bagahinguka mu Bwongereza baciye munsi y’inyanja, harimo abateze indege zibakura hirya no hino mu bindi bihugu by’u Burayi nka Suede, Norvege, Suisse n’ahandi, Hari kandi n’abaturutse muri Canada n’Amerika,u Rwanda, ku buryo Umukuru w’Igihugu yabibashimiye.

Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda i London

 

 

Mu mpanuro yatanze, Perezida Kagame yibanze ku kwigira, kwihesha agaciro, kwihangira imirimo, guharanira kwikemurira ibibazo n’ibindi

 

 

Ibyishimo…

 

Perezida Kagame ubwo yarimo atanga impanuro ku bitabiriye Rwanda Day, ibumoso hari uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza William Nkurunziza, iburyo hari Junior Mutabazi uhagarariye urubyiruko nyarwanda rutuye cyangwa rwiga muri iki gihugu

 

 

 

Amin Gafaranga uri iburyo,umwe mu batanze ikiganiro avuga ku kuntu we nk’umunyarwanda wahoze abarizwa muri Diaspora y’u Rwanda mu Bwongereza yaje gutaha, ahitamo kuba rwiyemezamirimo ahereye ku mafaranga macye none ubu akoresha abakozi barenga 30 n’ibikorwa bye birarushaho kwaguka

 

Madamu Jeannette Kagame, Umufasha w’Umukuru w’Igihugu

 

Hano Minisitiri Mushikiwabo Louise yarimo ashyikiriza bamwe urubyiruko rwitwaye neza muri Diaspora Nyarwanda mu Bwongereza

 

Umuyobozi w’Agateganyo wa RDB, Clare Akamanzi, ubwo yavugaga ko kuba ba rwiyemeza mirimo b’Abanyarwanda bagera kuri 260 barabashije kuza mu Bwongereza kwitabira Rwanda Day ari ikimenyetso cy’uko ubukungu bwifashe neza

 

Igisenge cy’inzu mberabyombi « Troxy » yabereyemo Rwanda Day 2013 ndetse n’inkuta byari bitatswe n’urumuri rw’amabara y’ibendera ry’u Rwanda

 

 

 

King James Knowless na Masamba

 

Hano Minisitiri Mushikiwabo Louise yarimo ashyikiriza bamwe urubyiruko rwitwaye neza muri Diaspora Nyarwanda mu Bwongereza

 

 

Inshuti z’u Rwanda kuri ubu zikomeje kwiyongera, zari zitabiriye Rwanda Day ari nyinshi

 

 

Patrick Buta ahabanza, Mihigo Francois Chouchou na Masamba bari gususurutsa abitabiriye iki gikorwa

 

Intore Masamba yaririmbye indirimbo zitandukanye ze ndetse n’iz’abandi bahanzi zakunzwe mu bihe bya cyera

 

King James ubwo yarimo aririmba indirimbo ye nshya ijyanye no kwihesha Agaciro

 

 

Knowless

 

 

 

 

Inshuti y’u Rwanda Grace Hightower De Niro, umugore w’umukinnyi wa filimi rurangiranwa Robert De Niro, hano yarimo yerekana ikawa acuruza muri Amerika ayikuye mu Rwanda

 

 

Martin Rutagambwa usanzwe ubarizwa mu Bubiligi ariko kuri ubu akaba asigaye anakorera mu Rwanda, hano yatangaga igitekerezo

 

Henri Jean De Dieu Uwihanganye wiga muri Kaminuza ya Manchester ni we wabaye MC muri iki gikorwa

 

 

Amafoto : Urugwiro Village

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/londres-perezida-kagame-yahaye

Posté par rwandaises.com