Yanditswe  na Karirima A. Ngarambe

Mu rwego rwo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bamwe mu banyarwanda batuye mu Bubiligi bishyize hamwe bandikira ubuyobozi bwa Kaminuza ya Liège ko batishimiye ubutumire bw’umuntu uzwi mu bapfobya iyo Jenoside witwa André Guichaoua, umwarimu muri kaminuza ya « Paris i Panthéon Sorbonne » mu Bufaransa, akaba n’umutangabuhamya w’impuguke (Témoin-expert) mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha, watanze ikiganiro tariki ya 29 mata 2013, yari yise « Rwanda An 19 ».Icyo kiganiro cyari kigamije kuvuga uko magingo aya no mu myaka yashize ibintu byifashe mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko cyane cyane agamije kuvuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.André Guichaoua wakoze mu karere k’Ibiyaga Bigari igihe kirekire akageza aho aba inzobere y’ako karere, yaje kugaragara nk’umwe mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibiganiro yagiye atanga hirya no hino, n’ibitabo yanditse, aho yagaragaje kutemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, agasa n’uvuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.Ibi abigaragaza mu gitabo cye yise « Rwanda de la guerre au génocide : Les politiques criminelles », n’ibindi yafatanyije n’abandi kwandika, nk’icya Abdul Rizibiza na Claudine Vidal cyitwa « Rwanda l’histoire secrète ».André Guichaoua kandi yagaragaye cyane mu bufatanye bukomeye yagiranye n’abandi bazwi cyane mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Juge Bruguière, Pierre Péan n’abandi.

Dominique Celis wanditse igitabo yise « Gêneurs de survivants », Déo Mazina umushakashatsi muri Kaminuza ya Liège, ishami ry’ubuvuzi, hamwe na Eric Ndushabandi umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ukora icyiciro cya 3 cya kaminuza muri UCL (Université Catholique de Louvain), bamaze kumenya ko icyo kiganiro gitegurwa, bafashe icyemezo cyo gukora ibishoboka byose ngo kiburizwemo, bikamenyeshwa inzego z’ubuyobozi.

N’ubwo ikiganiro cyabayeho, André Guichaoua yigaragaje uko adasanzwe, kubera ko Kaminuza ishobora kuba yari yamwihanangirije, bitewe n’uko bari bayisabye ko igomba kubyitondera.

Iyi ikaba ari intsinzi ikomeye kuri aba banyarwanda babikoze ku giti cyabo ntawabatumye, kugira ngo gusa uyu mugabo ye kubwira imbaga y’abanyeshuri bo muri Kaminuza n’abashakashatsi batazi u Rwanda ibinyoma nkuko asanzwe abyandika mu bitabo bye no mu bindi biganiro mbwirwaruhame.

Prof. Poncelet wari wateguye akanayobora icyo kiganiro yafashe umwanya muremure wo gusobanura no kwisegura ko nk’abashakashatsi, icyo bagamije atari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ari ugusesengura ibyabaye no kureba uburyo bitazongera, kandi ko bateganya kubivuga muri rusange.

Nk’uko twabitangarijwe na Déo Mazina na Eric Ndushabandi bitabiriye icyo kiganiro, biragaragara ko hakenewe guhuza imbaraga ngo barwanye bivuye inyuma abashaka gutoba amateka y’u Rwanda.

Hakenewe gushyirwaho uburyo buhoraho bwo kurwanya abapfobya Jenoside muri za kaminuza n’ahandi, binyuze mu biganiro mu rwego rwo kugaragaza ukuri nyako ku byabaye mu Rwanda.

www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/u-bubiligi-abanyarwanda-mu-rugamba

Posté par rwandaises.com