Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

 

Mu mujyi wa London mu Bwongereza, Abanyarwanda bahatuye n’inshuti zabo biteguye umunsi udasanzwe wiswe « Rwanda day London 2013 ». Uyu munsi uretse ababa mu Bwongereza no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, uzitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Nk’uko twabitangarijwe n’Ambasaderi Masozera Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, iyi Ambasade kandi ikaba iri mu bategura uyu munsi ifatanyije n’izindi Ambasade z’u Rwanda zo mu Burayi, biteganijwe ko uwo munsi uzaba ku wa 18 Gicurasi 2013, ukabera « Business Design Centre, London – 52 Upper Street -N1 London-United Kingdom ».

Ambasaderi Masozera asaba Abanyarwanda bose bazabishobora baba muri Diaspora zo ku mugabane w’u Burayi n’ahandi, kuzitabira kwakira umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame n’intumwa azaba ayoboye.

Masozera agira ati « I Kwitabira ubwo butumire bizaba n’uburyo bwo guhura no kuganira n’umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi b’u Rwanda, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo mu bijyanye cyane cyane n’ iterambere, ubukungu n’ibindi. »

Muri iyi minsi 15 isigaye, IGIHE turakomeza kubakurikiranira imyiteguro kandi tuzabagezaho amakuru y’iyo gahunda.

Si ubwa mbere Rwanda Day itegurwa kuko muri Kamena 2011, uwo munsi wabereye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Nzeri 2011 wabereye mu Bufaransa, muri Nzeri 2012 ubera i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu ni ku nshuro ya kane uyu munsi utegurwa, kandi aho wabaye hose wagiye witabirwa n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batari bake.

Ku bifuza kwiyandikisha mwaca kuri uyu murongo wa internet :

www.visa4uk.gov.uk/ApplyNow.aspx mu Burayi, ibiro bihagarariye u Bwongereza bikaba biherereye i Paris mu Bufaransa, kandi bikorera ku murongo wa internet gusa (Online).

E_mail : rwandaday2013@gmail.com

Undi murongo mwakuraho amakuru kuri Facebook ni uyu :
http://rwandadayuk.eventbrite.co.uk/