Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

Nyuma y’imyaka ibiri Komite ya Diyasipora Nyarwanda yo mu Karere k’Umujyi wa Buruseli mu Bubiligi icyuye igihe, Abanyarwanda bahaba bongeye gutora izindi nzego z’ubuyobozi bushya buzakomeza kubafasha kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda.Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Visi Perezida wo mu ikipe icyuye igihe Nadine Nduwumwe, ubwo bari basoje iki gikorwa tariki 31 Gicurasi 2013, yadutangarije ko mu gihe cy’imyaka ibiri bamaze ku buyobozi bashoboye guhuza Abanyarwanda mu bikorwa binyuranye no kwerekana isura nziza aho bari mu mahanga.Yagize ati « Diyasipora Nyarwanda ku Isi, u Bubiligi buza mu myanya ya mbere mu zifite Abanyarwanda benshi, twagerageje kubahuza ngo basenyere umugozi umwe baheshe ishema igihugu cyabo nubwo hakiri inzitizi za bamwe baba bagamije kunaniza abandi, ariko abo umuntu arabihorera agakora ibyo agomba gukora bifitiye benshi akamaro muri rusange. »

Ambasaderi Masozera wari witabiriye aya matora yavuze nyuma y’iri hererekanya ry’ubuyobozi bwa Diyasipora Nyarwanda ya Buruseli mu Bubiligi (DRB-Rugali-Bruxelles), yashimye ingufu komite icyuye igihe yakoreshaja ngo Diyaspora Nyarwanda yo mu Bubiligi ibe igeze ahashimishije.

Yagize ati « Iki kiraro mwubatse kirakomeye kuko gicibwaho n’abantu benshi n’imizigo yabo ariko ntikijegajega. »

Ambasaderi Masozera yunze mu rya Nadine Nduwumwe wari Perezida wungirije muri komite icyuye igihe, asaba komite itowe kuzakomereza aho bagenzi babo bari bagereje bashyira ingufu cyane cyane mu guhuza Abanyarwanda ngo bashakire icyateza imbere aho bakomoka ariho mu Rwanda.

Muri Komite nshya yatowe, harimo, Nyinawase Pulchérie watorewe kuba Perezida wa « DRB-Rugari » mu karere ka Bruxelles, Visi Perezida yabaye Muhigana Bonaventure, Umunyamabanga ni Antetere Rosine, Umubitsi ni Hitimana Gilles, uwatorerewe Gender yabaye Chantal Karara, naho uhagarariye urubyiruko aba Sandrine Uwimbabazi.

Nyuma ya « DRB-Rugali-Bruxelles » hazaba n’andi matora y’utundi turere 9 tugize Diyasipora y’u Bubiligi yose, akazarangira habonetse komite 9 zigizwe n’abantu 56, bazatorwamo 6 barimo Perezida uzayobora komite ya « DRB-Rugali » ku rwego rw’u Bubiligi bwose.

 

Komite nshya yatowe iri kumwe na Ambasaderi Masozera

 

Komite icyuye igihe

 

Mu biganiro nyuma yo kwitorera abayobozi
http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/amaraso-mashya-muri-diyasipora
Posté par rwandaises.com