Umujyi wa Kigali wasabye urubyiruko rwitabiriye Inteko rusange y’urubyiruko rw’Umuryango FPR Inkotanyi muri Kigali kuba intangarugero mu bikorwa byose rukora.
Mu iyi nteko rusange iba buri mwaka, urubyiruko rwari rufite insanganyamatsiko igira iti »Duharanire iterambere rirambye turinda ibyagezweho”. Yitabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye abandi rututse mu mirenge 35 igize y’Umujyi wa Kigali.
Chair Man wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yasabye urubyiruko rwitabiriye Nteko rusange kuba bandebereho mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, kuko ari bo mbaraga zo kuramba k’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Yagize ati “Kugira ngo uyobore wiyemeza kuba bandebereho, mu gukora cyane, mu gukomeza indangagaciro zo gukunda igihugu no kucyitangira.”
Ndayisaba yanasabye urubyiruko kudacika intege kubera abasebya cyangwa abaharabika umuryango kuko ntakamara iba mu muryango wa FPR. Byongeye kandi n’uteshutse ku nshingano agahwiturwa.
Yagize ati “Mu muryango wa FPR nta kamara ibamo, iyo ucitse intege uragusindagiza, iyo ukosheje uragukosora ugasubira mu murongo ariko iyo unaniranye umuryango uraguhana.”
Agaba Richard, Chair Man w’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko Inteko rusange ifasha kureba ibyagezweho no guhiga ibizakorwa mu mwaka ukurikiyeho.
Yagize ati “Mu byo twakoze mu mwaka ushize twubakiye abatishoboye, twatanze inka 45 z’inzungu kandi twakoze ubukangurambaga mu rubyiruko mu gukunda igihugu no kwihangira imirimo. Turateganya gukomeza bene ibyo bikorwa ariko tukibanda cyane mu gushishikariza urubyiruko mu kugira umuco wo kuzigama(saving program).”
Inteko Rusange y’Urugaga rw’urubyiruko rw’Umuryango wa FPR iba rimwe mu mwaka hagamijwe kureba ibyagezweho, imbogamizi ku bitaragezweho n’ingamba zo gukomeza gukora mu mwaka ukurikiyeho.
Yanditswe na Tombola Felicie
Posté par rwandaises.com