Nicolas Sarkozy wigeze kuba Perezida w’u Bufaransa, yagaragaje ko Perezida Kagame ari umuyobozi ukomeye kuri uyu mugabane, ufitiye u Rwanda icyerekezo gihamye kandi akagira ibitekerezo byagutse ku mugabane wose.

Sarkozy yakunze gushima uko u Rwanda ruyobowe, ndetse muri Mutarama 2018 yari i Kigali nubwo byari muri gahunda z’ubucuruzi bw’ikigo cya Bolloré gikora ubwikorezi gikomoka mu Bufaransa.

Niwe Perezida w’u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 25 Gashyantare 2010, Sarkozy yemera ko muri ayo mateka mabi hari “amakosa yakozwe n’Abanyapolitiki b’u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise. »

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Le Point gisohoka buri cyumweru, Sarkozy w’imyaka 63 wayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, yagarutse ku ngingo nyinshi zirimo aho yabajijwe niba Afurika muri iki gihe ifite abayobozi bakomeye.

Yabanje gukomoza ku bayobozi babiri, Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire yise umuyobozi w’umunyamahoro kimwe na Macky Sall wa Sénégal.

Ati “ Nakunze cyane na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda. Bisaba imbaraga zidasanzwe gusana igihugu nk’u Rwanda cyashegeshwe na Jenoside yari itarigeze ibaho! Kigali ubu ni umujyi uhujwe mu ikoranabuhanga kuruta indi muri Afurika.»

Yagaragaje ko na nyuma y’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo, hari intambwe yatewe mu bwiyunge ku buryo abaturage babanye neza.

Yakomeje agira ati « Nahamya ko afitiye igihugu cye icyerekezo gihamye ndetse na Afurika! Ubu ni we Perezida wa Afurika yunze Ubumwe, anayifitiye ibitekerezo byagutse. Azi aho ari kuganisha igihugu cye. »

Mu kiganiro cya Sarkozy kandi yanavuze ko umugabane wa Afurika uyu munsi uri kuberamo ibintu bikomeye, bitari ukubera ukuza kw’Abashinwa, ahubwo n’ibyo abanyafurika ubwabo bakomeje kwiyubakira.

Ati “Uyu munsi, uyu mugabane ntugizwe n’ibihugu 54 gusa, ahubwo ni imijyi minini mirongo itanu n’indi. Iyo mijyi igenda irenga imbibi zashyizweho n’abakoloni kandi ayo ni amahirwe. Igenda inakuraho ibibazo by’amoko.”

Yanavuze kuri Perezida Macron

Sarkozy yabajijwe ku miyoborere ya Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, asubiza ko atari mu ntambara ya politiki, ahitamo kwifata.

Yahisemo kuvuga ati « Reka tumuhe igihe. Abafaransa bazagaragaza ugushaka kwabo mu matora ataha. Ikintu cyonyine nifuza, ni ibyiza bisa ku gihugu cyacu. »

Yanabajijwe umuyobozi mwiza kuri we, ati « Kugira ngo uyobore igihugu, bisaba umuntu ubasha kureba neza ahazaza. Umuntu agomba kumenya aho agana kugira ngo ategure uko abasha kuhagera. »

Iki kiganiro gitanzwe nyuma y’iminsi mike Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwemeje ko Sarkozy asubizwa imbere y’urukiko, ku mikoreshereze y’amafaranga mu kwiyamamaza mu 2012, mu kirego kimaze kumenyekana nka « Bygmalion ».

Cyiyongera ku kirebana n’amafaranga yahawe binyuranyije n’amategeko, mu kwiyamamaza mu 2007.

 

Muri Mutarama 2018 Perezida Paul Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy muri Village Urugwiro

 

Ubwo yitabiraga umuhango wo gufungura imikino y’Igikombe cy’Isi i Moscou, ku wa 14 Kamena 2018, Perezida Paul Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Dmitri Medvedev na Nicolas Sarkozy

 

Sarkozy yabwiye ikinyamakuru Le Point ko Perezida Kagame ari umuyobozi ukomeye Afurika ifite muri iki gihe
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nicolas-sarkozy-yagaragaje-perezida-kagame-nk-umuyobozi-ukomeye-afurika-ifite
Posté le 02/11/2018 par rwandaises.com