Ku mugoroba w’itariki ya 6 Ukuboza 2014, i Paris mu Bufaransa hazabera igitaramo ndangamuco-nyarwanda kidasanzwe mu rwego rwo gutera inkunga ishyirahamwe ryo mu Rwanda ryitwa AVEGA rigizwe n’abagore bagizwe abapfakazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bijya gutangira, Immaculée Rangira-Rahamatali umuhanzi uzwi muri Album yise « Iwacu ku Kabeza » niwe wagize mu nzozi iki gikorwa, agitekerereza abandi none bakaba bagiye kugishyira mu bikorwa, afatanyije na Ibuka-France.
Immaculée Rangira-Rahamatali n’abo bazafatanya, barasaba buri wese ubishoboye kuzaza kwifatanya n’abandi kuri uyu mugoroba mu gikorwa cyo gutera inkunga uyu muryango AVEGA, w’abagore bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gitaramo nyarwanda kandi ndangamuco, hazagaragaramo abahanzi batandukanye, bazwi kandi bakunzwe, barimo:
Cécile Kayirebwa, Julienne Kayiganwa, Gaël Faye, Ben Kayiranga, Afsana Rahamatali & Chicko, Charles Uwizihiwe, Kesho Band n’Itorero MPORE.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera ahitwa « Salle de Spectacle du Nouveau Lieu Parisien de la Halle Pajol » 20, Esplanade Nathalie SARRAUTE, Paris 18 ème (Métro – Marx Dormoy & La Chapelle).
Yanditswe kuya 10-11-2014 – na Karirima A. Ngarambe
http://www.igihe.com/…/mu-mahanga/article/abanyarwanda-bo-m…
Posté par rwandaises.com