Yanditswe na Bukuru JC

Itsinda ry’abapolisi 11 bo muri Cote d’Ivoire bari mu rugendoshuri mu Rwanda, kuri basuye ibigo bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda, basobanurirwa imikorere yabyo ku byuryo ibyo bashima babyifashisha bageze iwabo.

Iri tsinda ryasuye Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Umuyobozi waryo CP Sam Rumanzi, yabasobanuriye serivise zitangwa n’iryo shami anababwira ko ubu serivise nyinshi bazitanga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Mu Rwanda ubu umuturage ushaka gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, kumenya amakuru y’aho uruhushya rwawe rwo gutwara ibinyabiziga rugeze rukorwa, n’izindi serivise zitandukanye, bikorerwa kuri interineti cyangwa kuri telefone yawe.”

Yakomeje ababwira ko ubu mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya no gukumira impanuka zo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda ikoresha ibyuma bifata amafoto (CCTV Cameras), ababishinzwe bakareba imodoka zifite umuvuduko ukabije cyangwa izikora andi makosa atandukanye mu muhanda.

Bavuye ku ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aba bashyitsi bagiye gusura ikigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, basobanurirwa amavu n’amavuko ndetse n’ imikoranire yacyo.

 

Itsinda ry’abapolisi bo muri Cote d’Ivoire ku Kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga

CP Rumanzi yababwiye ko iki kigo cyatangiye imirimo yacyo mu mwaka wa 2005 gifite umurongo umwe (1) upima ibinyabiziga, ariko kubera imbaraga Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda bashaka guha iki kigo, ubu kimaze kugira imirongo itatu ipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Yanababwiye ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho imodoka igenda izenguruka hirya no hino mu gihugu ifasha abafite ibinyabiziga kubisuzumisha batiriwe baza i Kigali.

Mu karere ka Musanze, ho bahasuye Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC ), aho barakiriwe n’umuyobozi wiryo shuri Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, akaba yarababwiye ko iri shuri ryahoze ari ikigo cy’abajandarume, nyuma kigahindurwamo ikigo cya Polisi cy’icyitegererezo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, anababwira akamaro k’iryo shuri kuri Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibihugu byo mu karere.

CP Namuhoranye yababwiye ko iri shuri ritanga amasomo yo ku rwego rwo hejuru ku bayobozi b’abapolisi baba baturutse mu bihugu bigize aka karere, yitwa Senior Command and Staff Course, amasomo yo ku rwego rwo hagati yitwa Intermidiate staff course, rikanatanga amasomo atandukanye ku bapolisi barangije amashuri atandatu yisumbuye, aho abayarangije bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Ao).

Aba bapolisi baturutse muri Cote d’Ivoire bashimishijwe n’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, n’ubunyamwuga buyiranga.

Na mbere iri tsinda rigitangira uruzinduko rwaryo mu Rwanda ryagishije inama Polisi y’u Rwanda uko yageze ku gukorana neza n’abaturage, ab ntibishishe Abapolisi.

Uyoboye iri tsinda akaba n’Umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’umutekano muri Cote d’Ivoire Fidel Yapi, yavuze ko ubumenyi n’ubunararibonye bazavana mu Rwanda, buzabafasha kubaka Polisi yabo.

Yanashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’imibanire n’izindi Polisi, akaba yanashimye uruhare Polisi y’u Rwanda igira mu kugarura amahoro gihugu cyabo, intera ifite mu ikoranabuhanga no kuzamura ububemenyi by’abapolisi b’abanyarwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo, basuye n’ishuri rya Polisi (PTS) rihereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-ya-cote-d-ivoire-yafashe

Posté par rwandaises.com