Qatar ni kimwe mu bihugu byabaye hafi u Rwanda kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara mu gihugu. Ibi ntabwo bigaragazwa n’inkunga y’ibikoresho bipima toni 15 yahaye u Rwanda gusa kuko umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi wagaragaye no mu zindi ngeri, cyane cyane guhera mu 2017.

Iki cyorezo kikigaragara mu Rwanda, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yabaye umuyobozi wa mbere wagiranye ikiganiro na Perezida Kagame, umunsi u Rwanda rwatangazaga ko umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu gihugu.

Icyo gihe Perezida Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati “Kuri iki gicamunsi, navuganye kuri telefone n’umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Wakoze cyane ku bw’ubutumwa bwo kudushyigikira no kwifatanya n’igihugu cyanjye n’abaturage bacu kubera COVID-19. Dufatanyije, tuzatsinda uru rugamba rwo guhashya COVID-19.”

Kumenya ko umuntu muziranye ari mu bibazo ukamwihanganisha, ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubushuti n’umubano mwiza.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyimfura, yatangaje ko ubufasha Qatar yahaye u Rwanda mu kurwanya Coronavirus ari “ikimenyetso gishimangira umubano uri hagati y’u Rwanda n’abaturage ba Qatar’.

Yagize ati “U Rwanda na Qatar bifitanye umubano mwiza kandi bitanga icyizere kumenya ko ushobora kwitabaza igihugu cy’ikivandimwe mu bihe bikomeye nk’ibi by’icyorezo cya Coronavirus”.

Kuba Qatar yaba hafi u Rwanda mu bihe nk’ibi bikomeye, bifite byinshi bisobanuye. Icya mbere ni uko biri mu rwego rwo kwirinda ko igihugu yashoyemo imari cyahungabana, kuko icyo gihe inyungu zayo zagenda biguruntege.

Ubusanzwe umubano w’ibihugu byombi watangiye kera kuko mu 2012 ishoramari rifatika ry’abanya-Qatar ryatangiye mu Rwanda hatangizwa ingendo za Qatar Airways. Gusa uyu mubano waje gufata intera nini mu 2017 nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi agamije gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

Aya masezerano yaje akurikira andi arimo nk’ayasinywe ku itariki 26 Gicurasi 2015, agamije gushimangira ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Hari nyuma y’uko mu mpera za 2014 mu Rwanda hafatiwe abacuruza ibiyobyabwenge bahageze baciye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha muri Qatar bavuye muri Amerika y’Epfo.

- Umubano wafashe indi sura mu 2018

Umwaka wa 2018 wazanye isura nshya mu mubano w’ibi bihugu byombi, bigaragazwa n’inshuro nyinshi abayobozi b’u Rwanda n’aba Qatar bagiye bahura. Nka Perezida Kagame yasuye Qatar aganira na Emir w’iki gihugu, bari barahuriye kandi i New York nabwo bagirana ibiganiro, Kagame kandi yari yarahuriye i Munich na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu.

Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Qatar mu Ugushyingo 2018 rwaharuye inzira y’imishinga ikomeye kuko icyo gihe hasinywe amasezerano atatu hagati y’ibihugu byombi, agamije kurushaho kuzamura umubano n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu.

Arimo amasezerano mu bijyanye n’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye mu butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi na tekiniki.

- 2019 yaje igaragaza ibikorwa

Perezida Kagame ubwo yinjizaga abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2020, yavuze ko uwa 2019 ari umwaka u Rwanda rwagiriyemo amahirwe n’iterambere mu ngeri zose. No ku mubano warwo na Qatar nibwo wageze ku rundi rwego.

Ni wo mwaka u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Qatar, maze François Nkulikiyimfura aba Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda ufite icyicaro muri iki gihugu cyo mu kigobe cya Perse.

Mbere, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni yo yarebereraga inyungu z’u Rwanda muri Qatar.

Muri uwo mwaka, Perezida Kagame yagiriye ingendo ebyiri muri Qatar, zingana n’izo mugenzi we nawe yagiriye mu Rwanda. Ubwo Perezida Kagame yari muri Qatar mu Ugushyingo umwaka ushize, yatambagijwe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad i Doha, ibintu byacaga amarenga ku mikoranire mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Emir wa Qatar nawe yaje mu Rwanda bwa mbere muri Mata uwo mwaka, atemberezwa na Perezida Kagame muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ari kumwe na Perezida Kagame mu mvura itarigeze irogoya urugendo rwe.

Yahagarutse tariki 09 Ukuboza 2019 ubwo habaga umuhango wo gutanga ibihembo ku ndashyikirwa ku rwego rw’Isi mu kurwanya ruswa (the International Anti-Corruption Excellence Awards).

Ni ibihembo byitiriwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, bizwi nka ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Awards’. Umubano w’ibihugu byombi ndetse n’uburyo u Rwanda ruri ku isonga mu kurwanya ruswa, ni zimwe mu mpamvu zagendeweho hemezwa ko ari rwo rukwiye kubyakira. Mu mpera z’umwaka ushize, Emir wa Qatar yasuye u Rwanda ari nabwo hasinywe amasezerano y’imikoranire mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Ni bwo hanatanzwe ibihembo byamwitiriwe byo kurwanya ruswa

Kwinjira kwa Qatar mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera mu 2019

Muri Werurwe 2019 Itsinda ry’intumwa za Qatar, ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, zagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda birimo gutera inkunga umushinga wo kwihutisha kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze igihe rushakisha amafaranga yo gushora muri uyu mushinga.

Ubusanzwe uyu mushinga wari ufitwe na Sosiyete yo muri Portugal yitwa Mota-Engil yari yihariye imigabane 75% naho Guverinoma y’u Rwanda ikagira 25%. U Rwanda rwaguze imigabane 75% ya Mota-Engil kugira ngo rugire 100%, hanyuma rugurisha 60% Qatar.

-  2020: Qatar yinjiye muri RwandAir no mu bijyanye n’amahoteli mu Rwanda

Muri Gashyantare uyu mwaka, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandaAir, hagamijwe kuguramo imigabane ingana na 49%.

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo gushora imari mu Rwanda, ari ukubera aho Kigali iherereye muri Afurika ndetse n’umutekano uri mu Rwanda.

Yavuze ko indi mpamvu ari uko muri Afurika hakenewe indege cyane, bityo ariyo mpamvu bashyize ingufu mu ishoramari mu Rwanda.

Ati “Ishoramari ryose rikenewe mu kibuga cy’indege no muri kompanyi y’indege tuzarikora.”

Qatar kandi irateganya gushora imari mu bijyanye no kubaka amahoteli mu Rwanda, aho byitezwe ko nibura mu myaka itatu, umusaruro uzatangira kuboneshwa amaso ukava mu nyandiko no mu biganiro.

- Umubano mwiza watumye u Rwanda rukorana na PSG

Mu mpera za 2019, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na PSG agamije kwamamaza ubukerarugendo n’ibindi bikorerwa mu Rwanda. Iyi kipe iri mu maboko ya Qatar binyuze mu kigo cyayo gikora ishoramari mu mikino, Qatar Sports Investments, kuva 2011.

Kugira ngo ubufatanye bwa PSG n’u Rwanda bushoboke byaturutse ndetse byoroshywa n’umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar.

Samuel Eto’o usigaye ari Ambasaderi wa Qatar mu gihe yitegura kwakira igikombe cy’Isi, ni umwe mu bantu basunitse idosiye y’u Rwanda kugira ngo rusinyane amasezerano na PSG.

Yahuye na Perezida Kagame afata nk’umuntu udasanzwe Afurika ifite mbere y’isinywa ry’amaserano ya PSG n’u Rwanda.

Uyu mubano mwiza kandi watumye Donald Kaberuka aba umwe mu bajyanama ba Qatar muri gahunda yayo yo gushinga imizi muri Afurika binyuze mu bufatanye n’ibihugu.

Bivugwa ko Perezida Kagame ariwe wamumenyekanishije kuri Emir wa Qatar aho afasha iki gihugu mu rwego rw’ubujyanama ku bijyanye n’ishingwa ry’ikigega kigamije ishoramari muri Afurika.

Qatar ni kimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi gifite buri kimwe cyose umuntu yakenera, kiri ku buso buto cyane bungana n’Intara y’Uburengerazuba hamwe n’Umujyi wa Kigali ubiteranyije, kuko kiri kuri kilometero kare 11,581.

Qatar ntabwo ituwe cyane, magingo aya ibarirwa abaturage bagera kuri miliyoni 2.7 gusa, muri abo, abanyagihugu kavukire barenga gato 10%, ni ibihumbi 330 gusa, abandi bose ni abanyamahanga binjira mu gihugu bashaka akazi.

Mu 2017 habarwaga ko umuturage muri Qatar yinjizaga nibura ibihumbi 63 by’amadolari (asaga miliyoni 60 Frw) ku mwaka.

Umutungo wayo ukomoka kuri gaz. Yashoye imari hanze y’igihugu nk’aho nko mu Bwongereza, mu miturirwa 15 ya mbere ihenze i Londres, Qatar yihariye imigabane ingana na 34%, naho mu kibuga cy’indege cya Heathrow, naho ifitemo 20%, kimwe no muri British Airways aho ifitemo imigabane ingana na 20%.

Mu Burusiya, Qatar yihariye 25% by’Ikibuga cy’Indege cya St. Petersburg, mu gihe ishoramari ry’iki gihugu muri Amerika rizagera kuri miliyari 35 z’amadorali uyu mwaka. Ubwo Emir wa Qatar yasuraga u Rwanda muri Mata, yakiriwe na Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, nyuma bombi basura Pariki y’Akagera banakurikirana isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi. Icyo gihe Perezida Kagame niwe watwaye mu modoka Emir wa Qatar ndetse bagaragaye baganira hanze ya KCC Perezida Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko muri Qatar, usibye kwakirwa na Emir w’iki gihugu; yasuye ibice bitandukanye birimo Isomero rikuru ry’Igihugu ndetse n’Ikibuga cy’Indege cya Hama

Yanditswe na Kuya 30 Mata 2020

https://igihe.com/amakuru