Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo gufungura ambasade ya Israel mu Rwanda.

Abayobozi bombi bahuriye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho bitabiriye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaga ku nshuro ya 73. Iyi nama yigaga ku ngingo zirimo kurandura intwaro za kirimbuzi, kurwanya indarwa zitandura, ikibazo cy’abimukira n’ibindi.

Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ye ko ‘yagiranye umuhuro mwiza na Minisitiri w’Intebe Netanyahu bakaganira ku kongera ingufu mu bufatanye bwa Israel na Afurika bubyara inyungu kuri buri ruhande, bongera kuganira ku mubano w’ibihugu byombi harimo no gufungura vuba ambasade mu Rwanda’.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo abayobozi bombi bahuriraga muri Kenya mu irahira rya Uhuru Kenyatta, Minisitiri w’Intebe, Netanyahu yatangaje ko gufungura ambasade ya Israel bwa mbere mu Rwanda biri muri gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa by’iki gihugu muri Afurika no gushimangira ubufatanye bwacyo n’ibihugu byo kuri uyu mugabane.

U Rwanda na Israel byatangiye imibanire mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwingenge, uyu mubano waje gusa n’uhagarara kubera Jenoside u Rwanda rwaciyemo n’ibibazo byayikurikiye ariko urasubukurwa ku buryo rufite ambasade ifite icyicaro i Tel Aviv.

Muri 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israel. Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya politiki n’ubukungu. Hari kandi n’ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, aho abanyeshuri bajya kwihugura muri Israel mu bijyanye nabwo.

 

Perezida Kagame yahuye na Benjamin Netanyahu bemeranya gufungura vuba ambasade i Kigali

 

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-netanyahu-ku-gufungura-ambasade-ya-israel-i
Posté le 27/09/2018 par rwandaises.com