Perezida Kagame yatangaje Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 19 batagaragaramo amazina yari akomeye nka Gen. Kabarebe James, Uwacu Julienne na Kaboneka Francis.

Muri Guverinoma nshya, hagaragayemo abaminisitiri batandatu bashya, naho Minisiteri yari ishinzwe Ibiza n’Impunzi ihindurirwa izina yitwa ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Minisiteri yari ishinzwe Ubutaka n’Amashyamba nayo ntigaragara mu ziri muri iyi guverinoma.

Mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagizwe Dr Sezibera Richard wari Umusenateri; wahawe uyu mwanya asimbuye Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Gen. James Kabarebe wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ingabo yasimbuwe kuri uyu mwanya na Maj. Gen. Murasira Albert.

Prof. Shyaka Anastase wari Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Francis Kaboneka wari umaze imyaka ine kuri uyu mwanya.

Ingabire Paula wigeze gukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, ni undi umwe mu binjiye muri Guverinoma aho yasimbuye Rurangirwa Jean de Dieu muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga.

Iyi Minisiteri nayo yahinduriwe izina kuko itakitwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ahubwo ari Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yahawe Hakuziyaremye Soraya asimbuye Munyeshaka Vincent.

Mu Baminisitiri 19, abagera kuri 11 ni abagore bivuze ko ba Minisitiri b’abagore bangana na 58%.

Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bose ni 26, harimo abagore 13. Bivuze ko muri Guverinoma yose abagore bangana na 50%. Abagize Guverinoma bagabanutseho 15%, aho bavuye kuri 31 bagera kuri 26.

Soma itangazo rigaragaza impinduka muri Guverinoma

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116,

None ku wa 18 Ukwakira 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Goverinoma mu buryo bukurikira:

Abaminisitiri

1. Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

2. Bwana Dr. SEZIBERA Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

3. Madamu HAKUZIYAREMYE Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

4. Madamu INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

5. Maj. Gen. MURASIRA Albert, Minisitiri w’Ingabo

6. Madamu NYIRAHABIMANA Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

7. Madamu NYIRASAFARI Espérance, Minisitiri w‘Umuco na Siporo

8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi

9. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

10. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

11. Bwana Dr NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

12. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

13. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije

14. Madamu Dr. MUKESHIMANA Gérardine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

15. Bwana Dr. MUTIMURA Eugene, Minisitiri w‘Uburezi

16. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko

17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta

18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima

Abanyamabanga ba Leta

1. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

2. Madamu Dr. UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi

3. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

4. Bwana Dr MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

5. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze

6. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

7. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Gen. KABAREBE James, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano

2. DCG MUNYUZA Dan: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu

3. CP NAMUHORANYE Felix: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa.

4. DCG MARIZAMUNDA Juvenal: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi

5. Bwana MUSONI James: Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe

6. CG GASANA Emmanuel: Guverineri w’Intara y’amajyepfo

7. Madamu MUKAZAYIRE Nelly: Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau

8. Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

9. Madamu IRERE Claudette , Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

Muri National Intelligence and Security Services (NISS)

10. Col (Rtd) KALIBATA Anaclet: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu

11. Lieutenant Colonel GATARAYIHA Regis: Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu

Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)

12. Bwana TUSHABE Richard: Umuyobozi Mukuru

13. Bwana RWAKUNDA Christian: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishoramari

Muri Rwanda Revenue Authority (RRA)

14. Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal: Umuyobozi Mukuru

15. Madamu KANYANGEYO Agnes: Umuyobozi Mukuru Wungirije

Bikorewe i Kigali, ku wa 18 Ukwakira 2018, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME

Minisitiri w’Intebe
Dr. NGIRENTE Edouard

 

Shyaka Anastase yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi asimbuye Francis Kaboneka

 

Nyirahabimana Solina yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

 

Dr Sezibera Richard yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda asimbuye Mushikiwabo Louise watorewe kuyobora OIF

 

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yahawe Hakuziyaremye Soraya

 

Dan Munyuza ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu

 

Vincent Biruta ni umwe mu bamaze igihe kinini muri Guverinoma nyuma yo kuyigeramo mu 2011

 

Munyeshyaka Vincent asimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda nyuma y’iminsi 413 ayobora iyi minisiteri

 

Uhereye ibumoso: Maj Gen Albert Murasira (aha yari yambaye ipeti rya Brig. Gen. mbere y’uko azamurwa mu ntera) ari kumwe na Maj Gen Eric Murokore (nawe wambaye ipeti rya Brig Gen) na Brig Gen Wilson Gumisiriza

 

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paul
Posté le 19/10/2018 par rwandaises.com
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shyaka-sezibera-na-gen-murasira-binjiye-muri-guverinoma-basimbuye-abarimo-gen