Muri Mutarama 2019 nibwo u Rwanda rwatanze impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abanyarwanda batandukanye bari mu mahanga, ngo baryozwe ibyaha bakekwaho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu myaka ishize.

Mu minsi ishize nibwo hakomojwe kuri Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda, ubu undi ni Paul Rusesabagina, umugabo wagizwe intwari ya bamwe kubera filime yamukinweho yiswe Hotel Rwanda, yamurase ubutwari ataharaniye nawe akabwakira.

Rusesabagina yaje kwifatanya n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda irimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa n’abandi nka Callixte Sankara nawe urebwa n’impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kimwe n’umutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR, maze bagashinga umutwe bise MRCD, nk’uko RFI yabitangaje.

Uwo mutwe ni nawo wigambye ibitero biheruka kugabwa mu turere dukikije ishyamba rya Nyungwe mu Ntara y’Amajyepfo.

Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yaje kujya gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Paul Rusesabagina yari umuntu usanzwe ariko uko iminsi yagendaga ishira aza kubonwa nk’umugabo wazamukanye inyota y’ubutegetsi, agera aho ashaka kurisha ubuhamya bufifitse anavugwa mu ishingwa ry’umutwe ugamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Muri filimi ‘Hotel Rwanda’ yamukinweho afatwa nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hotel des Milles Collines ndetse abayobejwe nayo bamugize icyatwa kugeza ubwo batangiye kumuhundagazaho ibihembo, kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

 

Rusesabagina ni umwe mu bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-rusesabagina-na-sankara-bashyiriweho-impapuro-zisaba-ko-batabwa-muri-yombi?fbclid=IwAR2SweIzQTA3zwvri5n20eaL8lxIlPabbDawSmLGBFkhyp7n3OcZYdlgfVk
Posté le 06/02/2019 par rwandaises.com