Perezida Kagame yakiriye Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat , Malu Dreyer n’itsinda ry’abamuherekeje ku mugoroba wo ku wa 2 Ukwakira 2018, baganira ku kwagura umubano umaze imyaka 36.

Intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage ifatanya n’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, ubuvuzi, imikino, ibikorwa remezo, kubaka ubushobozi n’ibindi.

Minisitiri Malu Dreyer w’imyaka 57 ni we wabaye umugore wa mbere wayoboye Rhénanie-Palatinat , umwanya yagiyeho muri Mutarama 2013. Ni Umuyobozi Wungirije muri Social Democratic Party (SDP), umwanya yatorewe mu 2017.

Ari mu ruzinduko mu Rwanda aho aherekejwe n’itsinda ry’abantu 31 barimo Minisitiri w’Imari muri Rhénanie-Palatinat , Doris Ahnen; abadepite bane bo mu Nteko Ishinga Amategeko muri iyi ntara barimo na Visi Perezida wayo ndetse n’abayobozi ba Guverinoma.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Minisitiri Malu hanzuriwemo ko muri uyu mwaka imikoranire izagera mu rwego rw’imiyoborere, iterambere ry’ishoramari no kuzamura ubukungu binyuze mu gusangizanya ubunararibonye.

Rhénanie-Palatinat yatangiye gukorana n’u Rwanda mu 1982. Yateye inkunga imishinga isaga 2000. Irimo iyibanda ku buvuzi (iyubakwa ry’ibigo nderabuzima n’amavuriro mato n’ibikoresho byifashishwa kwa muganga); uburezi (ahubatswe ibigo by’amashuri, gutanga ibikoresho no kungurana ubunararibonye binyuze mu mahugurwa yo mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ya IPRC); gukomeza ubufatanye mu rubyiruko no gusangizanya umuco.

Ku wa 13 Ukwakira 2017 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 35 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie-Palatinat , hatangajwe ko yari imaze kuruha miliyoni zisaga 100 z’ama-euro, zinyuze mu mishinga y’iterambere ya GIZ na KFW.

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, uturere dutanu tw’u Rwanda turimo Ngoma, Gisagara, Karongi, Nyamagabe na Ruhango twasinyanye amasezerano y’imikoranire n’imijyi itanu yo mu Budage.

Ku wa 1 Ukwakira 2018, Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat , Malu Dreyer yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis.

Minisitiri Malu n’itsinda ayobowe bashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu iterambere, biyemeza gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Urugendo rwashibutsemo ubufatanye bushya mu by’ubuhinzi, ubucuruzi n’ubukerarugendo. Rhénanie-Palatinat iha u Rwanda inkunga ya miliyoni 2.5 z’ama-euro buri mwaka.

 

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie Platinat, Maria Luise Anna ‘‘Malu’’ Dreyer

 

 

 

 

Abayobozi bombi baganiriye ku kwagura umubano umaze imyaka 36

 

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umuyobozi-w-intara-ya-rhenanie-palatinat
Posté le3  03/10/2018 par rwandaises.com