Mu 1994 Abanyarwanda bishe abandi muri Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga arebera, ihagarikwa nyuma y’amezi atatu n’Ingabo z’Inkotanyi abarenga miliyoni bamaze kwicwa.

Abarokotse Jenoside bafite urugamba rukomeye rwo gusigasira amateka, bakusa ikivi cyasizwe n’abishwe.

Uyu mukoro uri mu butumwa bwa Mukayiranga Adorata uvuka i Rukumberi, agace kiciwemwo benshi bo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mubyeyi utuye mu Bubiligi yaganiriye na IGIHE atanga ubuhamya ku mateka ye n’umuryango we wishwe, agaragaza ko uwarokotse afite inshingano zikomeye ku mateka ye n’ahazaza.

Mu buryo bujimije kandi buri mu kinyarwanda cyiza Mukayiranga aragarurira Rukumberi ishusho yayo, aha iyo avuga Rukumberi aba avuga abe, igihe cyiza yahagiriye haba mu buto no mu bukuru, ibihe byiza yamaranye n’abe bahiciwe cyangwa biciwe hirya no hino mu gihugu aho bari barashatse, cyangwa bakoreraga.

Iyi Rukumberi ayivuga agira ati “Ndavuga Rukumberi ariko ibyo mvuga buri wese wabaye muri aya mateka ni ibye kuko tugenda duhuza amateka, si umwihariko wanjye gusa”.

Mukayiranga wavutse ku babyeyi baciriwe muri ako gace n’ubutegetsi bubi bwifuzaga ko Abatutsi bazicwa n’isazi ya Tse Tse, agira ati “Ariko uko babishakaga siko byagenze kuko barahabaciriye baraza batema ishyamba, barahahinga barahubaka, Rukumberi igira imiharuro igira imigendererano igira abakobwa n’abahungu barorora baratunga, bahagira ahantu heza bivuye mu ngufu zabo”.

Avuga ariko ko bitabujije umwanzi kurangiza umushinga yari yaratangiye wo kubacira mu mashyamba ngo bazicwe na Tsetse, kuko muri jenoside yawushyize mu bikorwa.

Mukayiranga, Jenoside yakozwe ari kwa Se wabo i Kigali ariko muri iyo nzu yarimo abantu 12 barishwe arokokamo wenyine.

Muri Rukumberi, ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi mirongo ine, harimo abaturanyi ba Mukayiranga n’abandi bishwe bazira ubusa.

Kugeza ubu we nta muvandimwe we yigeze amenya urwo yishwe, ngo abone umubiri we. Ibi ariko ntibimubuza kuza kenshi gusura no kwifatanya n’abandi igihe cyose habayeho imihango yo gushyingura mu cyubahiro uko imibiri igenda iboneka, bikamufasha kumva ko wenda haba harimwo abe.

Basaza ba Mukayiranga babiri, bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akomeza agir ati “Nubwo muri Rukumberi harokotse abantu bake, ntihazimye bazirikana ubutwari bw’ababyeyi bahageze mu 1959, bagatema ishyamba, hagaturwa, bagatunga, bakabyara abana”.

Ku barokotse, uyu mubyeyi agaragaza ko ari igihe cyo gusana imitima no gufasha ababakomokaho kuzusa ikivi cy’ababyeyi bishwe.

Yagize ati “Uretse na Rukumberi, turi intumwa ntabwo tugomba kuba abasigariye ubusa, tugomba gukora twishimira ubuzima turimo, twishimira leta yacu idahwema kudufasha, tugomba no kuvuga ukuri ku byatubayeho.”

Agaragaza ko hatabayeho kurwanya abashaka kugoreka amateka, hari abafite umugambi mubi bayasibanganya.

Ati “Abantu batwishe, bakatwicira imiryango, bakatwicira igihugu, bazatugorekera amateka bitubabaze.”

Yibutsa ko kubwira abana amateka nyakuri ari n’inzira yo guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Mukayiranga asanga Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bakica ababyeyi n’impinja, baranganga igihugu cyabo, “Ntabwo wakunda u Rwanda ngo umene amaraso y’Abanyarwanda.”

Ashimira ingabo z’Inkotanyi zabohoye igihugu, zikarokora abari bataricwa, bakabakura mu rufunzo n’ahandi.

Ikiganiro muri Vidéo

Mukayiranga avuga ko ari uruhare rw’abarokotse guharanira kongera kubaho

Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe aganira na Mukayiranga

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 8 Kanama 2019