Iterambere ry’Umujyi wa Kigali mu bikorwaremezo by’inyubako z’imiturirwa rirakataje. Uko bucyeye n’uko bwije uzamurwamo imiturirwa ijyanye n’igihe ndetse n’icyerekezo cy’imyubakire igihugu cyimakaje.

Mu mfuruka zose za Kigali, Umujyi umaze imyaka 114 ubayeho uhasanga inyubako amagana zubakanye ubuhanga. Nyinshi muri zo zikoreramo ibigo byigenga nk’amabanki, hoteli ndetse n’izikorerwamo ubucuruzi.

Mu myaka isaga 10 ishize, inyubako y’ahazwi nko kwa Rubangura ni yo yari mu zigezweho mu Mujyi wa Kigali. Yari nk’icyita rusange ku bawutemberamo kuko uwashakaga kurangira undi yayiheragaho kandi uwo abwiye akabyumva bwangu.

Iyi nyubako yafatwaga nk’iyihagazeho kubera igihe yubakiwe ndetse n’umubare w’amagorofa ayigize. Yatangiye kubakwa mu 1987, irangira mu 1989 ariko itangira gukorerwamo mu 1988.

Mu 2010 ni bwo i Kigali huzuye inyubako ndende kurusha izindi ari yo Kigali City Tower (KCT). Uyu muturirwa ufite amagorofa 20 wafunguwe ku mugaragaro mu 2011 nyuma y’uko watangiye kubakwa mu 2006 na China Civil Engineering Construction. Icyo gihe washoweho miliyoni 20$, ni ukuvuga agera kuri miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

KCT ifite metero 90 ugana hejuru ni yo iyoboye izindi nyubako urebeye mu burebure bwazo.

Mu myaka irenga 10 imaze yubatswe, hazamuwe izindi nyubako nyinshi ziyiyingayinga mu burebure ziganjemo iziri mu Mujyi wa Kigali rwagati zirimo Grand Pension Plaza ifite amagorofa 18 na Makuza Peace Plaza igeretse inshuro 15.

Muri Afurika urutonde rw’inyubako ndende ruyobowe na Carlton Centers yo mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, igizwe n’amagorofa 56, areshya na metero 227.

Ku rwego rw’Isi ho Burj Khalifa [Burj Dubai] yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu imaze imyaka 11 ikiyoboye izindi. Iyi nyubako ireshya na metero 828 mu gihe ifite amagorofa 163.

IGIHE yakusanyije amafoto agaragaza zimwe mu nyubako ndende ziri muri Kigali, ku isonga ziyobowe na Kigali City Tower.

Inyubako ndende zo mu Mujyi wa Kigali zakusanyijwe binyuze mu kubara amagorofa, hadashyizwemo inzu zo hasi (cave).

Kigali City Tower: Ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, ikanerekanirwamo sinema. Iyi nyubako y’amagorofa 20, yatashywe mu 2011. Yuzuye itwaye miliyoni 20$, akabakaba miliyari 20 Frw. Inyubako ya KCT ni yo ndende i Kigali. Ahantu henshi muri Kigali iyo uhahagaze ushobora kuyihanga ijisho Inyubako ya KCT iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati KCT irebana no kwa Rubangura, inyubako zifite amateka ahambaye muri Kigali Kigali City Tower iracyafatwa nk’ikirango cya Kigali mu nyubako ndende, zifite amagorofa menshi KCT igaragara muri iyi shusho mu masaha y’ijoro

Grand Pension Plaza: Iyi nyubako ifite amagorofa 18, yuzuye mu 2010. Ifite uburebure bwa metero 64.54. Grand Pension Plaza iri ku mwanya wa kabiri mu nyubako ndende muri Kigali; ifite amagorofa 18 Grand Pension Plaza ikoreramo ibigo bitandukanye, ni nayo icumbikiye Icyicaro gikuru cya Equity Bank Rwanda

Makuza Peace Plaza: Ni inyubako ikorerwamo ubucuruzi ndetse inafite inzu zirimo ubundi bushabitsi.

M. Peace Plaza yatangiye kubakwa mu 2010 yuzura mu 2016, yatwaye miliyoni 40 z’amadolari. Nyirayo [nyakwigendera] Makuza yatanze miliyoni $20 anifashisha n’inguzanyo yahawe na IFC na GT Bank mu kuyubaka.

Iyi nyubako ireshya na metero 53.79, iri mu zihenze cyane mu nyubako ndende, nyuma ya Kigali Arena yatwaye miliyoni 104$ na Kigali Convention Centre ya miliyoni 300$. Makuza Peace Plaza yubatse neza ku muhanda wahariwe abanyamaguru uzwi nka Car Free Zone M. Peace Plaza yatangiye kubakwa mu 2010, yuzura mu 2016 itwaye miliyoni 40$ Makuza Peace Plaza ikoreramo amaduka y’ubucuruzi, banki n’ibindi

Icyicaro cya BPR Atlas Mara: Iyi nyubako ikoreramo Banki y’Abaturage. Igizwe n’amagorofa 15, yuzuye mu 2018 itwaye asaga miliyari 18 Frw. Ikorera mu Kiyovu. Inyubako ya BPR Atlas Mara yatwaye asaga miliyari 18 Frw Icyicaro cya BPR Atlas Mara ukirebeye hejuru unyuze kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

RSSB Twin Towers: Iyi nyubako y’amagorofa 14 ikoreramo Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) ndetse ni umwe mu mitungo yarwo. RSSB Twin towers ireshya na metero 50.20 iherereye ‘Payage’ mu Mujyi wa Kigali. RSSB Twin towers iri mu mitungo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB

Inyubako ya Cogebanque: Yubatse hafi ya Feux-Rouge z’ahahoze Radio Rwanda. Ni yo ibarizwamo ibiro bikuru bya Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque. Iyi nyubako y’amagorofa 10, ifite metero 35.86.

Ifite parking yakira imodoka zirenga 75. Igizwe n’ibice bibiri birimo icyo banki ikoreramo kugeza ku igorofa rya gatatu mu gihe ahandi hakodeshwa [hangana na metero kare 3800.] Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque na yo ifite inyubako igezweho mu Mujyi wa Kigali rwagati

Centenary House: Iyi nyubako iri mu Mujyi wa Kigali rwagati, yuzuye mu 2001. Ifite amagorofa 10 na metero 35.86. Ikoreramo ibigo by’ubucuruzi bitandukanye. Mu Mujyi wa Kigali rwagati hari inyubako zitandukanye zirimo Centenary House ikoreramo ibigo by’ubucuruzi bitandukanye

Four Points by Sheraton: Inyubako ya hoteli y’akataraboneka yitwa Four Points by Sheraton iri mu Karere ka Nyarugenge hafi ya hoteli ya Serena na Marriott.

Ni hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ifite ibyumba 154 byubatse mu magorofa 10. Iyi hoteli ifite ibyumba 20 bisanzwe n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu kimwe.

Mu iyubakwa ry’iyi hoteli, ibikoresho byinshi byifashishijwe ni ibyo mu Rwanda mu gihe mu mirimo yo gusoza ariho hatumijwe ibikenerwa hanze y’igihugu nk’ibyo mu gikoni. Four Points by Sheraton ni inyubako nshya ya hotel igiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Bank of Kigali: Inyubako ikoreramo iyi banki ya mbere y’ubucuruzi mu Rwanda iri neza ku muhanda wa Car Free Zone. Ifite amagorofa umunani mu gihe uburebure bwayo ari metero 28.69. Inyubako ikoreramo Banki ya Kigali na yo iri mu zigezweho mu Murwa Mukuru w’u Rwanda

Ubumwe Grande: Ni hoteli yafunguwe muri Nzeri 2016, ifite ibyumba 153 birimo 134 by’abashyitsi na 19 byo guturamo. Iyi nyubako y’amagorofa 10 ifite agaciro ka miliyoni 40$. Ubumwe Grande Hotel yafunguwe muri Nzeri 2016 Ubumwe Grande Hotel ifite na piscine mu bushorishori bwayo

I&M Bank: Inyubako ya I&M Bank yuzuye nyuma y’imyaka ine yubakwa, yatwaye miliyoni 25$. Igizwe n’amagorofa 14 ndetse ifite umwihariko wo kuba yubatse mu buryo butangiza ibidukikije. Inyubako ya I&M Bank yuzuye mu 2021 nyuma y’imyaka ine yamaze yubakwa I&M Bank inakoreramo icyicaro cya FIFA

Tropical Plaza: Ni inyubako nshya iri mu Mujyi rwagati imbere ya T2000. Ireshya na metero 43.03 mu gihe ifite amagorofa 12. Yuzuye mu 2019. Tropical Plaza iheruka kuzura iri hafi ya Kigali City Tower Tropical Plaza ni inyubako iri ruguru y’umuhanda utandukanya CHIC na MIC Umujyi wa Kigali umaze kwandika izina mu iterambere ryihuse Inyubako ndende zogoga ibicu bya Kigali buri munsi M Hotel iri mu nyubako nshya ziheruka kuzuzwa mu bihe bya vuba muri Kigali M Hotel ni inyubako nshya igiye gutangira gutanga serivisi za hoteli mu minsi ya vuba Altis Appartments ni inyubako irimo n’amacumbi yazamuwe ahahoze Radio Rwanda mu Mujyi wa Kigali rwagati

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Yanditswe na Igirubuntu Darcy Kuya 21 Ukuboza 2021

https://www.igihe.com/amafoto-1922/article/inyubako-ndende-za-mbere-muri-kigali-amafoto