Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku ya 28/07/2009 yakiriye mu biro bye Bwana Elmar Timpe uhagarariye Ubudage mu Rwanda na Bwana Ode Ben-Haim uhagarariye igihugu cya Isiraheli mu Rwanda ufite icyicaro Addis Abeba muri Ethiopiya.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Bwana Elmar Timpe yavuze ko yakiriwe neza i Kigali, aganira na Perezida Kagame ku birebana n’uko umubano hagati y’Ubudage n’u Rwanda wakongera kuba mwiza kurenza uko wari umeze mbere y’uko uzamo agatotsi mu mpera z’umwaka wa 2008. Aha, Bwana Timpe yagize ati « u Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika bifitanye umubano ukomeye kandi wihariye n’Ubudage, ibyabaye bitari byiza bigiye gukosorwa n’ibikorwa byiza kandi muzabibona mu gihe kiri imbere  ».

Ku birebana n’ibikorwa by’ubufatanye, Bwana Timpe yavuze ko Ubudage buzakomeza gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa birimo iterambere ry’Abanyarwanda, guteza imbere ubukungu no kurwanya ubukene, ubuvuzi cyane cyane muri gahunda yo kuringaniza imbyaro no kurwanya SIDA. Guteza imbere imiyoborere myiza hashingiwe kuri gahunda yo kwegereza abaturage ubushobozi na demokarasi n’ibindi bikorwa bigamije kubaka u Rwanda nabyo ngo bizakorwa.

Bwana Timpe yavuze ko nyuma yo kugera i Kigali yishimiye isuku irangwa muri uwo mujyi, n’uko abona abawutuye bahugiye mu bikorwa by’iterambere kandi bafite intego mu byo bakora cyane cyane bakunda kwiga no kumenya ibintu bijyanye n’igihe, avuga ko u Rwanda rufite umuvuduko munini w’iterambere ugereranyije n’ibindi bihugu by’Afurika yabayemo, dore ko hashize imyaka 20 avuye muri Iretreya n’indi 10 avuye muri Zambiya.

Bwana Ode Ben-Haim uhagarariye Isiraheri mu Rwanda we yagize ati «  Nkigera mu Rwanda nakozwe ku mutima na Jenoside yahakorewe ». Avuga ko ahantu ha mbere yasuye ari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’urwa Nyamata agira ati «  Nkigera i Nyamata nabanje gutinya kwinjira mu rwibutso kubera ibyo nari mbonye byanyibukije ibyabaye kuri bene wacu mu 1945 ». Aha, Bwana Haim yavuze ko asanga u Rwanda na Isiraheri ari ibihugu bifite amateka afite aho ahuriye bitewe na za Jenoside zabaye ku baturage b’ibyo bihugu byombi.

Ku birebana n’umubano w’ibihugu byombi, Bwana Haim yavuze ko u Rwanda na Israheri bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye. Ibi kandi ngo byagaragariye ku ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Israheri mu mwaka wa 2008 ubwo bibukaga ku nshuro ya 60 Jenoside yakorewe Abayahudi. Bwana Haim yavuze ko Isiraheri isanzwe itera inkunga u Rwanda mu birebana n’ikoranabuhanga no guhugura abantu mu birebana no kuhira imyaka ndetse no kurinda umutekano kwa Polisi y’u Rwanda. Ku birebana n’uko azakora imirimo yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda kandi afite icyicaro muri Etiyopiya, Bwana Haim yavuze ko ikoranabuhanga rigezweho rituma habaho itumanaho hagati ye na Kigali, ikindi ngo ni uko akorana ku buryo buhoraho n’uhagarariye u Rwanda muri Ethiopiya, avuga ko mu gihe bibaye ngombwa azajya aza i Kigali cyangwa bakohereza uza kumuhagararira.

 

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho908a.htm

Posté par rwandaises.com