Yagize ati « Kubera ko hano mu Bubiligi tubizi neza ko haba n’ Abanyarwanda bamwe na bamwe bagaragaza kutishimira ubuyobozi n’imiyoborere y’u Rwanda rw’uyu munsi, ubutumwa nabaha ni uko uyu mwaka turangije wa 2014 urahagije kugira ngo ugaragarize buri wese ko, abiyita Abanyapolitiki barwanya Leta y’u Rwanda bakorera hanze, nta ntumbero yindi bafite, usibye kwireba no kwikunda bo ubwabo bonyine, bagashimishwa no guteza amacakubiri mu bo baba bagize abayoboke babo bababeshya. »
« […]Nkurikije za bombori bombori zabaye zaranze ayo mashyaka akorera hanze, mboneyeho kubwira Abanyarwanda baba hano Bubiligi bakomeje kujya biringira ko abayobora ayo mashyaka ya politiki baba hanze hari impinduka bifuza bazabagezaho, ko bibeshya ari ukubayobya no gushaka kubafataho ubugwate buhoraho. »
Yagaragaje ko ari ngombwa ko Abanyarwanda bamenya gusesengura uko ibimenyetso bigaragazwa n’ibihe bigenda bisimburana bibigaragaza. Bakareka guhera mu bugwate bw’ayo mashyaka avugiriza induru ikantarange adashobora kugira igikorwa cy’iterambere ageza kuri bo.
Ati « Natangariza ababeshywa n’ayo mashyaka ko bashingiye ku byabaye muri 2014 ndetse na mbere yaho, bari bakwiye kubona ko 2015 ari igihe cyo kugaruka mu murongo muzima wo kubakana igihugu n’abandi Banyarwanda bari mu gihugu cyangwa bari mu mahanga bamaze kugera kure mu gufatanya n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu iterambere. »
karirima@igihe.com
Yanditswe kuya 1-01-2015– na Karirima A. Ngarambe
Posté par rwandaises.com